Rolling Stones baritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 50

Abagize orchestre yitwa The Rolling Stones yo mu Bwongereza kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012 barakora igitaramo kigufi gitegura isabukuru y’imyaka 50 bamaze bari kumwe. Igitaramo cyirabera i Paris mu bufaransa, kwinjira ni amadolari 19 y’amerika.

The Rolling Stones bavuze ko baciye make kugira ngo batange ka kado (cadeau) ku bakunzi babo bo mu Bufaransa. Amatike yagurirwaga mu nzu icuruza ibihangano by’abaririmbyi yitwa The Virgin Megastore muri Champs Elysees.

Abantu bari uruvunganzoka imbere y’iyo nzu mu rukerera nyuma y’aho The Rolling Stones bari bamaze kuvuga ko hari amatike atarenze 350 kandi nayo yatangiye gucuruzwa saa sita zuzuye.

Muri icyo gitaramo abantu ntibemerewe kwinjirana telefone zigendenwa, za camera n’ibindi byose bishobora gufata amajwi, nk’uko The Rolling Stones babitangaje ku rubuga rwabo rwa Twitter.

The Rolling Stones bamaze imyaka 50 bari kumwe.
The Rolling Stones bamaze imyaka 50 bari kumwe.

Icyo gitaramo kigufi kirabera mu majyaruguru y’umugi wa Paris muri sale yitwa Trabendo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 700.

Usibye icyo gitaramo kigufi kiza kubera mu Bufaransa, The Rolling Stones bafite n’ibindi bitaramo bine; bibili mu Bwongereza na bibili i New York muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ariko nta matariki aratangazwa.

Ikizwi kugeza ubu nuko abakunzi babo batangiye kwidoga bavuga ko amatike yo kwinjira muri ibyo bitaramo ahenze cyane. Itike imwe iragura amadolari 150 mu myanya isanzwe, n’amadolari 1000 mu myanya y’icyubahiro.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka