Paul (P-Square) yashinje umuvandimwe we kumwiba indirimbo

Umuhanzi Paul Okoye uzwi nka Rudeboy, akaba n’umwe mu bari bagize itsinda rya P-Square ryakanyujijeho mu muziki wa Nigeria arashinja impanga ye Peter Okoye uzwi nka Mr. P. kumwiba indirimbo.

Paul Okoye (Ufite ama-dreads) yashinje impanga ye kumwiba indirimbo
Paul Okoye (Ufite ama-dreads) yashinje impanga ye kumwiba indirimbo

Paul atangaje ibi by’uko yibwe indirimbo n’impanga ye, nyuma y’uko Mr. P. aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Winning’ ndetse ibyo benshi bibazaga ku bwiyunge bw’aba bombi bisa nk’ibisubiye irudubi.

Rudeboy yatangaje ibyo kwibwa indirimbo abinyujiie ku rubuga rwe rwa Instagram, avuga ko kimwe mu bitangaje, uwari wamukoreye iyo ndirimbo ari nawe wasohoye iyo ashinja kwibwa n’impanga ye. Yavuze ko impanga ye, Mr P yaririmbye iyo ndirimbo ijambo kuri rindi nk’uko yayanditse.

Yagize ati: “Izina ry’indirimbo ‘Winning’ yanditswe inaririmbwa na Rudeboy."

Yakomeje agira ati, "Yakozwe n’usanzwe untunganyiriza indirimbo (Producer). None ubu bishoboka bite? Ubu se ndasabwa gushyira hanze ikindi gice? Producer ikibazo cyawe kizagarukwaho undi munsi."

Ikinyamakuru The Vanguard kivuga ko Rude Boy, yasabye ko bazana indirimbo zabo esheshatu, nawe akazana izindi yari yahaye Producer, maze impamvu bakoze indirimbo ye ijambo ku rindi.

Rudeboy, avuga ko iyo ndirimbo bamwibye yari imwe mu zigize Album ye azashyira hanze umwaka utaha, muri Kamena.

Rudeboy kandi mu bundi butumwa yashyize kuri Instagram, yakomeje avuga ko azashyira hanze umwimerere w’indirimbo ze zose acyeka ko zaba zariganywe cyangwa zibwe.

Ibi bibaye nyuma y’amezi atatu gusa Peter na Paul bakoze igisa nk’umusangiro wari ugamije kwiyunga bahujwe n’umwe mu banyapolitiki bo muri Nigeria Peter Obi, abasaba ko bakwiyunga ndetse bakagaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo basa nkabishimiye iki gikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka