Patoranking yasoje Amasomo muri Harvard Business School
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Patrick Okorie, uzwi cyane ku izina rya Patoranking yarangije mu ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard.
Ku cyumweru, nibwo Patoranking yasangiye abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, ifoto ahagaze ku cyapa cy’ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard.
Patoranking kandi yasangiye indi foto ari kumwe n’umwarimu muri iryo shuri, Anita Elberse afite icyemezo cya kaminuza kigaragaza ko yasoje amasomo.
Nubwo hatatangajwe icyiciro cya kaminuza uyu muhanzi arangije, gusa ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika bagiye bavanga umuziki n’amasomo asanzwe yo mu ishuri.
Si ibyo gusa kuko hari n’abagiye bahabwa impamyabumenyi z’ikirenga kubera ibikorwa byabo muri muzika, harimo nka Tiwa Savage, aho mu 2022, Kaminuza ya Kent, mu Bwongereza yamuhaye impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro muri muzika (PhD).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|