P. Diddy yahakanye ibyaha ashinjwa by’ihohotera, asaba kurekurwa

Icyamamare muri Hip-Hop kimaze iminsi mu bibazo, Sean Love Combs, ubwo yitabaga urukiko rw’i Manhattan ku wa Kabiri, yahakanye ibyaha ashinjwa birimo ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreraga abagore n’abagabo, ategekwa kuguma mu buroko mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rutangira mu mizi.

P. Diddy yahakanye ibyaha ashinjwa by'ihohotera, asaba kurekurwa
P. Diddy yahakanye ibyaha ashinjwa by’ihohotera, asaba kurekurwa

Ku mugoroba wo ku wa mbere, Combs w’imyaka 54, nibwo yatawe muri yombi i Manhattan muri New York City, aho ashinjwa ibyaha bitatu birimo ihohotera yakoreraga abagore n’abagabo, kubanywesha ibiyobyabwenge ndetse no kubashyiraho iterabwoba n’urugomo yabakoreraga.

Uyu mugabo yagaragaye mu rukiko ku mugoroba wo ku wa kabiri ndetse bamwe mu bo mu muryango we barimo abana be batatu, Justin Dior Combs, Quincy Brown na King Combs bari mu cyumba cy’urukiko baje gushyigikira umubyeyi wabo.

Umwunganizi wa P. Diddy yasabye umucamanza Robyn Tarnofsky kwemerera umukiliya we kurekurwa by’agateganyo.

Abahungu batatu ba P. Diddy bari baje kumushyigikira
Abahungu batatu ba P. Diddy bari baje kumushyigikira

Nyuma y’iburanisha ku kurekurwa P. Diddy atanze ingwate, ubushinjacyaha bwagaragaje impungenge zirimo ko ashobora gukoresha ubushobozi afite akaba yagura abatangabuhamya.

Umucamanza Tarnofsky yahakanye ibyo gutanga ingwate kugira ngo arekurwe, agaragaza ko afite impungenge ku bw’imbaraga asanzwe afite akaba yanazikoresha nabi akagira abo ashyiraho agahato kugira ibyo bemera.

Yavuze kandi impungenge afite ziterwa no kuba P. Diddy agira imyifatire idahwitse harimo kuba akunda kurakara, urugomo no kunywa ibiyobyabwenge.

P. Diddy yasabiwe gukomeza gufungwa by'agateganyo
P. Diddy yasabiwe gukomeza gufungwa by’agateganyo

Combs wari wambaye umupira w’umukara, ipantalo ya siporo yijimye n’inkweto za siporo, ntiyigeze ashaka kugira icyo avuga ku cyemezo cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo cyasabwe n’umucamanza, gusa ariko umwunganizi we, Marc Agnifilo, yavuze ko bagomba kukijurira.

Damian Williams, umushinjacyaha wo mu gace ka Southern District of New York, yavuze ko nubwo Combs ari we muntu wenyine uregwa kuri iyi dosiye, ariko kugeza ubu iperereza rigikomeje.

Inyandiko y’ibirego ivuga ko mu myaka ibarirwa muri za mirongo P. Diddy, yakoreye ihohotera, iterabwoba ndetse no guhatira abagore gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu babaga bari kumwe na we.

Cassie Vantura wakundanye na P. Diddy niwe wabaye imbarutso y'ibirego by'ihohotera uyu mugabo ashinjwa
Cassie Vantura wakundanye na P. Diddy niwe wabaye imbarutso y’ibirego by’ihohotera uyu mugabo ashinjwa

P. Diddy kandi ashinjwa gushinga no kuyobora ikigo cyiswe icy’ubugizi bwa nabi kigakora ibikorwa byo gucuruza abakobwa, kubakoresha imirimo y’agahato, ruswa ndetse no kubangamira inzego z’ubutabera.

Inyandiko y’ibirego kandi ivuga ko uyu mugabo w’icyamamare yagiye akorera abagore ibindi bikorwa byo kubahohotera ababwira amagambo abatesha agaciro, kubakubita, kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibindi bitandukanye.

Umushinjacyaha, Williams yavuze ko abagore bagiye bakorerwa ibikorwa by’ihohoterwa, bacuruzwaga ndetse bagakoreshwa ku gahato imibonano mpuzabitsina n’abagabo ndetse kandi ibyo bikorwa byose P. Diddy yabaga ahari ndetse ngo hari n’ibyo yabaga afata amashusho.

Marc Agnifilo, umunyamategeko wa Diddy avuga ko umukiliya we ari umwere ku byaha akomeje gushinjwa
Marc Agnifilo, umunyamategeko wa Diddy avuga ko umukiliya we ari umwere ku byaha akomeje gushinjwa

Ibibazo bigejeje P. Diddy kuri uru rwego, byatangiye mu Ugushyingo 2023, ubwo Cassie Ventura bahoze bakundana yatangaga ikirego mu rukiko ku byaha by’ihohoterwa yakorewe.

Abandi bagore batandukanye bagiye baboneraho gutanga ibirego muri icyo cyumweru bamushinja kubakubita no kubahohotera bishingiye ku gitsina ndetse barimo umwe wavuze ko P. Diddy yamunize kugeza abuze umwuka agahwera.

Gusa P. Diddy yahakanye ibyo yarezwe byose ndetse akavuga ko bigamije kumuharabika no kwishakira indonke.

Rodney Jones Jr wahoze atunganya indirimbo za P. Diddy ari mu bamushinja kumukoresha imibonano mpuzabitsina n'abandi ku gahato
Rodney Jones Jr wahoze atunganya indirimbo za P. Diddy ari mu bamushinja kumukoresha imibonano mpuzabitsina n’abandi ku gahato

Ntabwo ari abagore gusa batanze ibirego nk’ibyo kuko muri Gashyantare uyu mwaka, Rodney Jones Jr wahoze atunganya indirimbo za P. Diddy, yavuze ko yamuhatiye gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi nyamara atabishaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Combs ni umu PIMP wahatari, kd ziriya deal dirakinnwa cn, hari indirimbo 50 cent(PIMP) yavuzengo *in Hollywood they say there s no business like show business in hood we say there is no business like hoe business*
Combs yahuye n’umwaku nyine too
Abasani bazikina ni beshi,
Uzumva n’bandi after him,
Anywy Uzi gutegura inkuru fresh myn👍

Debande yanditse ku itariki ya: 18-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka