Nyuma yo gushwana, Chris Brown agiye guha akazi Karrueche
Nyuma y’iminsi mike Chris Brown ashwanye na Karrueche yasanze agomba kumufasha uko ashoboye kose niko kumuha akazi ko kujya amwambika.
Umuhanzi Chris Brown yatangaje ko agomba gufasha umu model bahoze bakundana uko ashoboye kose mu rwego rwo kwanga kumusiga wenyine; nk’uko urubuga HipHollywood.com rubitangaza.

Urwo rubuga ruti “ntabwo bishoboka, ntibari kumwe, ari kumwe na Rihanna kandi ntabwo agisohokana na Karrueche, Chris yari akeneye umuntu umwitaho none niwe uri kwita kuri Karrueche”.
Ubu hategerejwe ko Karrueche atangira imirimo ye yo kwambika uwahoze ari inshuti ye Chris Brown.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|