Museveni hari icyo yambonyemo ajya kumpa inshingano - Eddy Kenzo

Umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuza, uzwi nka Eddy Kenzo, yashimye Perezida Museveni wa Uganda ndetse avuga ko yizeye ko hari icyo yamubonyemo ubwo yamuhaga inshingano zo kuba umujyanama we mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.

Eddy Kenzo avuga ko hari ikidasanzwe Perezida Museveni yamubonyemo ajya kumuha inshingano zo kumubera umujyanama
Eddy Kenzo avuga ko hari ikidasanzwe Perezida Museveni yamubonyemo ajya kumuha inshingano zo kumubera umujyanama

Mu Cyumweru gishize nibwo Phiona Nyamutooro, umugore wa Eddy Kenzo akaba na Minisitiri w’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko umugabo we yamaze guhabwa inshingano zo kuba umujyanama wa Perezida mu by’ubuhanzi.

Eddy Kenzo, nyuma y’iminsi mike ahawe izo nshingano, yaganiriye n’itangazamakuru ryo muri Uganda ku mwanya yahawe, uruhare rwe n’ibyo ashyize imbere mu bujyanama ku buhanzi n’ubugeni mu biro bya Perezid Museveni.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Sitya Loss’ akaba yari asanzwe ari na Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda (UNMF), yashimangiye ko kuba yarashyizwe kuri uriya mwanya bigaragaza urumuri rw’icyizere ku rubyiruko rwinshi ruba rwaranyuze mu buzima bugoye cyane cyane abo muri ghetto.

Kenzo yagize ati: "Ndashimira Perezida udahwema kuyoboresha ubwenge buhambaye iki gihugu, kuko iyo urebye uko abantu batubona, twe twakuriye mu buzima bugoye bwo muri Ghetto, nta gaciro batubonamo."

Yakomeje avuga usanga hari abantu barangwa no kubogama mu mahitamo yabo byumwihariko ku kudaha agaciro abantu bakomoka mu miryango itishoboye nyamara hari ibyo bashoboye kandi bageza ku bandi ahubwo hagira urwego bageraho bikabatangaza.

Uyu mugabo avuga ibi bijyanye n’ubuzima bushaririye yanyuzemo mu bwana bwe, dore ko yabaye imfubyi afite imyaka ine ubwo nyina yitabaga Imana bigatuma ajya kuba mu mihanda ya Kampala, nubwo nyuma impano yo gukina umupira yari afite akiri muto yabaye imbarutso yo kumuhindurira ubuzima, akajya no mu ishuri akiga n’ubwo atabashije kurangiza ayisumbuye.

Icyakora, Kenzo yavuze ko yizera neza cyane ubushobozi bwa Perezida Museveni bwo kumenya no guhitamo impano zitandukanye mu rwego rwo guteza imbere Igihugu kandi ko ari ibyo gushimwa.

Yongeyeho ati: "Perezida afite ububasha mu kumenya impano zitandukanye zishobora kumufasha kuyobora Igihugu".

Kenzo yavuze ko kugira ngo yisange ku rwego nk’urwo ariho uyu munsi, byaranzwe n’urugendo rw’ibitambo byinshi kandi bikomeye mu buzima bwa muntu, ariko akishimira ko ibyo byose yabinyuzemo neza.

Ati: "Abantu bahora bibaza uburyo umuhanzi nkanjye ashobora kurongora Minisitiri ariko bakirengagiza ibitambo natanze ngo mbigereho; nagombaga kureka gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga, gushyamirana n’abantu no gushaka kwishyira hejuru."

Eddy Kenzo yavuze ko ibyo byose byamufashije kugera ku rwego umuntu batandukanye kure mu mateka y’imibereho ashobora kwicara akamubonamo ikintu kidasanzwe. Ati "Abantu bari bakwiye kubanza kureba amateka y’urugendo rwanjye kugira ngo nisange hano."

Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda ndetse no muri Afurika bafite ibihembo bikomeye ku rwego rw’Isi muri muzika aho muri Kamena 2015 yegukanye igihembo gitangwa na Televiziyo ya BET (Black Entertainment Tv) mu cyiciro cya ‘Viewer’s Choice Best New International Artist’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka