Mike Tyson yahombeje Drake asaga miliyoni 400Frw yari yamutegeye
Umuraperi w’icyamamare Aubrey Drake Graham (Drake), yahombye Amadorali 335,000 (asaga miliyoni 400 Frw) nyuma y’uko yari yayategeye Mike Tyson gutsinda ku mukino w’iteramakofi wamuhuje na Jake Paul.
Uyu mukino wabereye kuri AT&T Stadium Arlington, muri Leta ya Texas, warangiye abari bagize akanama nkemurampaka bahurije ku kuba Jake Paul wamamaye kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga, ari we utsinze nyuma yo kugira amanota 80-72, 79-73 na 79-73.
Drake yari yateze Amadorali 335,000 (asaga miliyoni 400Frw), yizeye ko Mike Tyson w’imyaka 58 azatsinda Jake Paul w’imyaka 27, gusa ntibyamuhiriye.
Ikinyamakuru The Vanguard, kivuga ko Mike Tyson iyo aza gutsinda, Drake yari kwegukana miliyoni imwe y’Amadolari (arenga miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda).
Nyuma y’uko Jake Paul atsinze Mike Tyson, yabonye agera kuri miliyoni 40$ mu gihe Tyson we ahabwa miliyoni 20$.
Drake akomeje gutungura benshi kubera urukundo rwe rw’imikino y’amahirwe (Betting), n’ubwo akenshi usanga adahirwa.
Ntabwo ari ubwa mbere uyu muraperi ahombeye ku mukino w’iteramakofi kuko mu ijoro ryo ku wa 8 Werurwe 2024, yahombye arenga miliyoni 730 Frw yateze ku mukino wahuje Francis Ngannou na Joshua Anthony.
Drake mbere y’umukino yari yatangaje ko yizeye cyane ko Ngannou ari butsinde Joshua, amutegera ibihumbi 615$ byagombaga kunguka miliyoni $1.9.
Drake wari wifitiye icyizere cyinshi, yatunguwe no guhomba ako kayabo, nyuma y’aho Joshua atsinze Ngannou bimworoheye cyane, kuko byamusabye igipfunsi kimwe mu gice cya kabiri, mu mukino wari wabereye muri Arabie Saoudite.
Ohereza igitekerezo
|
drake will die by heart attack if he continue to so..