Meghan Markle yatsinzwe urubanza yari yarezemo ikinyamakuru ashinja kumwandagaza

Meghan Markle umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, yatsinzwe urubanza yaregagamo ikinyamakuru cya ‘Mail on Sunday’, agishinja kwinjira mu buzima bwe bwite, kwandagaza amabanga ye no gushyira hanze amakuru adakwiye kujya mu itangazamakuru.

Meghan Markle yatsinzwe urubanze ariko agiye kujurira
Meghan Markle yatsinzwe urubanze ariko agiye kujurira

Ni ikirego gishingiye ku ibaruwa Meghan Markle yandikiye umubyeyi we mbere y’uko ubukwe bwe butaha, amusaba kutazivanga mu buzima bwe n’umugabo we Harry.

Umubyeyi we utarashimishijwe n’iyi baruwa, yashinjaga Meghan ko atamufasha kandi afite ubushobozi, maze ahitamo kujyana iyi baruwa mu itangazamakuru, Meghan akavuga ko gushyira hanze iyi baruwa byari bigamije kumwandagariza urugo no kutiyubaha.

Meghan Markle yatanze ikirego mu rukiko rwa Londre, arega iki kinyamakuru cyamwandagarije umuryango, akirega ibyaha bitatu birimo gusebanya, kwinjira mu buzima bwe bwite n’ubw’umuryango we, ndetse no gushyira hanze amakuru atagomba kujya mu itangazamakuru.

Mu cyiciro cya mbere cy’urubanza, umucamanza Mark Stephens uhugukiwe amategeko ajyanye n’itangazamakuru, yagaragaje ko iki kirego cya Meghan nta shingiro gifite, kuko asanga ibyo Mail on Sunday yatangaje bitangiza ubunyamwuga bw’itangazamakuru.

Meghan Markle utanyuzwe n’imikirize y’urubanza, yavuze ko agiye kujuririra iki cyemezo abinyujije mu banyamategeko be, akaba azajuririra mu rukiko rukuru rwa London, kuko ngo yarenganyijwe kenshi n’itangazamakuru ry’u Bwongereza kubera umuryango akomokamo.

Meghan Markle hamwe n’umugabo we, batangiye kwinjira mu bibazo bakimara kuvuga ko basohotse mu bajyanama bakuru b’umuryango w’Ibwami, bagatangaza ko bagiye kwishakira amafaranga azabatunga mu buzima bwabo bw’ahazaza, abakurikiranira hafi bakavuga ko ari na byo biri gutuma itangazamakuru ry’Abongereza ribibasira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka