Liam Payne wahoze mu itsinda rya ‘One Direction’ yitabye Imana

Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction, yitabye Imana ku myaka 31 muri Argentine nyuma y’uko ahanutse ku rubaraza rw’igorofa ya gatatu ya hoteli mu Mujyi wa Buenos Aires.

Liam Payne wahoze mu itsinda rya 'One direction' yitabye Imana
Liam Payne wahoze mu itsinda rya ’One direction’ yitabye Imana

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya Argentine, rivuga ko basanze ko umurambo ari uwa Payne nyuma y’uko itsinda ry’ubutabazi ryihutiye kugera ahabereye insanganya mu gace kegereye Umujyi wa Palermo ku wa gatatu.

Payne yazamukiye mu itsinda rya One Direction ryakunzwe cyane ku rwego rw’Isi, nyuma y’uko ryitabiriye amarushanwa ya X Factor, yacaga ya kuri televiziyo mu mwaka wa 2010. Ni itsinda ryari rigizwe na bagenzi be barimo Harry Styles, Louis Tomlinson, Niall Horanndetse na Zayn Malik.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo Payne yari yitabiriye igitaramo cyabereye muri Argentine, aho yari yagiye gufasha mugenzi we Niall Horan, babanye muri One Direction.

Nk’uko Polisi yo muri Buenos Aires yabitangaje, ngo babanje kubwirwa amakuru y’uko ari umuntu watezaga akavuyo bigaragara ko yanyoye nyinshi n’ibiyobyabwenge.

Bageze kuri iyo hoteli, babwiwe ko babanje kumva urusaku rwinshi mu gikari cy’iyo hotel. Bidatinze, ari bwo bahise babona umurambo wa Payne, ndetse Polisi ikaba yahise itangira iperereza.

One Direction bakiri kumwe nk'itsinda
One Direction bakiri kumwe nk’itsinda

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi bwihutirwa, Alberto Crescenti yatangarije itangazamakuru ryo muri Argentine ko Payne bamusanganye ibikomere bikabije nyuma yo guhanuka ku nyubako ya gatatu ya hotel, ndetse bagiye gukorera umurambo we isuzuma

Mbere y’amasaha make yuko ibyo biba, Payne yari yanditse kuri Snapchat, agira ati: "Ni umunsi mwiza hano muri Argentine."

Ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Ubwongereza muri Argentine, byemeje ko byavuganye n’abayobozi bo muri iki gihugu, ku byerekeye amakuru y’urupfu rw’uyu musore w’Umwongereza, gusa nta bindi bisobanuro byatanzwe.

Amakuru y’urupfu rwe amaze kumenyekana, abafana batangiye guteranira hanze y’iyo hotel i Buenos Aires aho uyu musore yapfiriye, bamwe bakaba baje bwitwaje buji mu rwego rwo kunamira uyu musore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega inkurumbi gusa ntakundi Imana imwakire mubayo

Tuyambaze yanditse ku itariki ya: 18-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka