Kim Kardashian yatangaje ko ikiganiro cyabo cyakundwaga ku isi kigiye guhagarara

Umugore ukundwa n’abatari bake ku isi kubera imyambarire ye n’uburanga bwe, Kim Kardashian, yatangaje ko ikiganiro yahuriragamo n’abo mu muryango we cyakundwaga na benshi kigiye guhagarara.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati “Biteye agahinda gakomeye kubwira isi ko ikiganiro bakundaga (Keeping up With The Kardashians) kigiye guhagarara”.

Iki kiganiro cyari kimaze imyaka 14 gikorwa kuri televisiyo cyahuzaga abavandimwe ba Kim Kardashian, ababyeyi be, inshuti ze n’abana be.

Ikiganiro cyahuriragamo abagize umuryango
Ikiganiro cyahuriragamo abagize umuryango

Biteganyijwe ko ikiganiro cya nyuma kizakorwa tariki 21 Mutarama 2021.

Yagize ati “Ndashimira cyane mwese mwakunze kandi mukareba kiriya kiganiro mukanadushyigikira mu buryo butandukanye muri iyi myaka 14, byatweretse abo turi bo kandi nzahorana ku mutima mwese abagize uruhare mu kubaka inzira zacu kandi mugahindura ubuzima bwacu.”

Abagize umuryango wa Kim benshi ntabwo bari bazwi mbere y’uko iki kiganiro kibaho muri 2007, Kim we yajyaga agaragara ari kumwe n’inshuti ye Paris mu biganiro nka biriya ndetse na se Robert wapfuye muri 2003.

Iki kiganiro cyabaga kigizwe na Kim Kardashian, barumuna be Kourtney na Khloe n’inshuti ze ndetse n’abagabo bigeze gukunda na bo.

Kim ku myaka ye 39 yabaye icyamamare ndetse akurikirwa n’amamiliyoni y’abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera iki kiganiro n’ubwiza bwe. Yashyingiranywe n’umuraperi Kanye West bakaba bafitanye abana 3 ndetse bakaba babarirwa mu baherwe bafite amamiliyari y’amadolari.

Kubera iki kiganiro, Kim yahawe ibihembo byinshi ndetse iki kiganiro cyakundwaga n’abantu benshi ku isi. Impamvu igiye gutuma iki kiganiro gihagarara ntiyahise imenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka