Kim Kardashian and Kanye West baritegura umwana

Kim Kardashian na Kanye West baritegura umwana wabo wa mbere nyuma y’amezi agera ku munani bakundana.

Aya makuru yemejwe na Kim Kardashian ubwe nyuma y’uko Kanye West yabitangazaga ku cyumweru tariki 30/12/2012 ubwo yari ari mu gitaramo mu mujyi wa “Atlantic City” muri Amerika; nk’uko ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Daily Mail, kibitangaza.

Mu gitaramo, Kim Kardashian yari yitabiriye, Kanye West yishimye cyane yagize ati “…hagarika umuziki…nimuhe amashyi menshi umubyeyi uri hano ugiye kwibaruka umwana wanjye”.

Kanye West na Kim Kardashian.
Kanye West na Kim Kardashian.

Akibivuga abari bitabiriye igitaramo cye bahise batangira kubitangaza ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter. Umuryango wa Kim nawo wishimiye ayo makuru cyane utangira gutangaza ibyo byishimo kuri Twitter.

Imiryango y’ibi byamamare byombi nayo yishimye urukundo rwabo, aho mu bihe bya Noheli Kanye yamaze iminsi ari kumwe n’umuryango wa Kim. Kim nawe akaba yaragiye gusura umuryango wa Kanye.

Kim Kardashian ufite imyaka 32 y’amavuko na Kanye West ufite imyaka 35 y’amavuko, mbere ntibemeraga amakuru yabavugagwa ho ko baba bitegura umwana.

Kim Kardashian na Kanye West.
Kim Kardashian na Kanye West.

Nubwo Kim Kardashian atwite inda ya Kanye West aracyari umugore w’umukinnyi wa Basket Ball, Kris Humphries bashyingiwe byemewe n’amategeko.

Kim na Kris batse gatanya ariko ntirajya mu buryo kuko yigijwe inyuma kubera ko Kris yifuza ko bajya mu nkiko kugira ngo iby’ubukwe bwabo byose bikurweho.

Hari amakuru amwe n’amwe avuga ko urukundo rwa Kanye na Kim rwaba rwaratangiye mu mwaka wa 2009 ubwo Kanye yaririmbaga indirimbo Knock You Down.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka