Justin Timberlake yahakanye icyaha cyo gutwara imodoka yasinze
Umuhanzi w’Umunyamerika akaba n’icyamamare mu njyana ya pop, Justin Randall Timberlake, imbere y’umucamanza wategetse ko uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga ruhagarikwa muri leta ya New York, yahakanye icyaha cyo gutwara imodoka yasinze.
Ku ya 18 Kamena, uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko yafatiwe ku kirwa kitwa Long Island nko mu bilometero 160 mu burasirazuba bw’Umujyi wa New York kizwiho kuba isango y’ibyamamare mu gihe cy’impeshyi.
Nyuma yaje kurekurwa adatanze ingwate, nk’uko umushinjacyaha muri ako gace yabitangaje.
Timberlake ubwo yafatwaga yari atwaye imodoka ya BMW abapolisi babona ko atarimo kubasha kuguma mu ruhande rwe nk’uko bikwiye, baramukurikira, baramuhagarika.
Aba bapolisi bavuga ko basanze “Amaso ye yatukuye cyane, ahumeka umwuka mwinshi w’inzoga, atabasha guhuza amagambo, gutinda kuvuga ndetse ibizamini byose bikorerwa umuntu wanyoye ibisindisha yarabitsinzwe”.
Timberlake yitabye urukiko mu buryo bw’ikoranabuhanga rya videwo, bitewe n’uko yari mu Mujyi wa Antwerp mu Bubiligi, aho yari mu rugendo rwo kumenyekanisha alubumu ye aheruka gushyira hanze yise ‘Everything I Thought It Was’.
Timberlake ubwo yitabaga bwa mbere urukiko, umucamanza Carl Irace yategetse ko uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga muri leta ya New York, arwamburwa ndetse kandi mu gihe urubanza rukiri kuba bikazakomeza kubahirizwa nk’uko umunyamategeko w’uyu muhanzi, Edward Burke yabibwiye abanyamakuru.
Burke yongeye gushimangira kandi ko umukiliya we wamamaye mu ndirimbo ‘SexyBack’ ubwo yahagarikwaga n’abashinzwe umutekano atari yasinze. Iburanisha ritaha muri uru rubanza riteganijwe ku ya 9 Kanama.
Muri New York, uhamwe no gutwara imodoka yasinze ashobora gufungwa kugera ku mwaka umwe, ihazabu ya $1,000 (arenga miliyoni 1,3 Frw) no guhagarika uruhushya rwe rwo gutwara nibura amezi atandatu.
Timberlake ni umugabo w’umukinnyi wa filimi Jessica Biel, bafitanye abana babiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|