Justin Bieber mu byishimo byo kwibaruka umuhungu

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop, Justin Bieber n’umugore we Hailey Rhode Baldwin Bieber bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bahise baha izina rya Jack Blues Bieber.

Justin Bieber n'umugore we Hailey bibarutse imfura yabo
Justin Bieber n’umugore we Hailey bibarutse imfura yabo

Uyu muhanzi yatangaje aya makuru y’uko yibarutse umwana w’umuhungu mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instyagram babarirwa muri miliyoni 290.

Uyu muhanzi wo muri Canada yasangieje abafana be ayo makuru yifashishije ifoto y’ikirenge cy’umwana n’intoki z’umugore we Hailey wasaga n’umuteruye.

Muri Gicurasi, aba bombi nibwo batangaje ko mu gihe cya vuba bitegura kwibaruka ubwo bifashishaga ifoto y’umunyamideli akaba n’umushabitsi w’imyaka 27, Hailey Baldwin imugaragaza atwite.

Ubwo Hailey yagaragazaga ko vuba yitegura kwibaruka
Ubwo Hailey yagaragazaga ko vuba yitegura kwibaruka

Justin Bieber, w’imyaka 30, yamamaye ku myaka 15 ubwo yigaragarizaga Isi mu 2009, mu ndirimbo zitandukanye zanakoze amateka zirimo ‘Baby’ ari kumwe n’umuraperi Ludacris, ndetse n’iyitwa ‘Somebody to Love’.

Abafana b’uyu muhanzi bazwi ku izina rya ‘Beliebers’, bagize uruhare rukomeye muri muzika ye bahise bamugaragariza ko bishimiye amakuru meza y’uko we n’umugore we Hailey bibarutse.

Umwe muri abo bafana yahise avuga ko mu rwego rwo kwishimira ayo makuru, indirimbo ’Baby’ bagomba kuyikina kenshi gashoboka baha ikaze uwo mwana wa Justin Bieber.

Ifoto y'ikirenge cy'umwana wa Justin Bieber
Ifoto y’ikirenge cy’umwana wa Justin Bieber

Nyina wa Justin, Pattie Mallette, na we yifashishije urubuga rwa X, yashimye umuhungu we n’umukazana bamuhaye umwuzukuru. Ati: "Baby Jack ngukunda iteka ryose."

Umunyamideli Haile Baldwin, uvuka kuri se wamamaye mu gukina filime muri Amerika Stephen Baldwin, mu Ukwakira umwaka shize aganira n’ikinyamakuru cyo muri Amerika GQ, yavuze ko ahora afite amatsiko yo kuba umubyeyi, kandi yasanze bisa nk’ibisekeje ukuntu abandi baba bitaweho ndetse ko kwitwa umubyeyi abona ari ikintu kihariye.

Justin na Baldwin bigeze gukundana ariko mu 2016 baza gutandukana, nyuma ariko barasubirana ndetse biyemeza ko bagomba kubana maze muri Nyakanga 2018 Justin Bieber yambika Hailey Baldwin impeta y’urukundo, mu birori byabereye muri Bahamas.

Aba bombi babanye nyuma y'igihe baratandukanye mu rukundo
Aba bombi babanye nyuma y’igihe baratandukanye mu rukundo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka