Israel Mbonyi yakiriwe nk’umwami i Nairobi muri Kenya

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yakiriwe nk’umwami ubwo yari ageze i Nairobi muri Kenya, yakirwa n’umwe mu bantu bazwi mu gutegura ibitaramo bikomeye witwa Big Ted ndetse n’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Kenya.

Israel Mbonyi yageze muri Kenya yakirwa nk'Umwami
Israel Mbonyi yageze muri Kenya yakirwa nk’Umwami

Israel Mbonyi ukunzwe cyane aho muri Kenya mu ndirimbo ze zitandukanye harimo ‘Nina Siri’ akigera ku Kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA), yakiriwe nk’umwami aho yari ategerejwe n’abafana be babarirwa mu magana, barimo n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaraza ko bishimiye kuba yaje muri Kenya.

Biteganyijwe ko Israel Mbonyi azaririmba mu gitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana kiswe ‘Africa Worship Experience Concert’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 ahitwa Ulinzi Sports Complex ku muhanda uzwi nka Lang’ata Road.

Nyuma yo guhabwa indabo zo kumwakira ndetse akambwikwa umwambaro w’amabara w’Abamasayi bifubika, abandi mu baje kumwakira barimo babyina, abandi baririmba zimwe mu ndirimbo ze nk’uko byatangajwe na kimwe mu Binyamakuru by’aho muri Kenya cya Tuko cyandika mu Cyongereza n’Igiswahili.

Mbonyi akigera ku kibuga cy'indege yakirijwe indabo
Mbonyi akigera ku kibuga cy’indege yakirijwe indabo

Mu gihe cyo kuva aho ku Kibuga cy’indege yerekeza kuri Hoteli yagombaga gucumbikamo, imodoka Israel Mbonyi yari arimo yari iherekejwe n’izindi nyinshi, zirangajwe imbere n’ibimoto bya Polisi byagendaga bifasha mu gutuma ibinyabiziga bindi bitanga umwanya ngo bitambuke.

Ari mu cyumba cya Hoteli abamo mu gihe atagereje gutaramira Abanyakenya, Israel Mbonyi yagize ati, "Ndi hano. Ndi muri Nairobi."

Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo aratandukanye bijyanye n’uko abantu barutanwa mu bushobozi, kuko ngo abari mu rwego rwa mbere ‘First-class VVIP’ itike ni ibihumbi 20 by’Amashilingi ya Kenya (KSh 20.000), KSh 12.000 (VVIP), KSh 8.000 ndetse na KSh 3.000 ku basanzwe.

Mbonyi ategerejwe n'Abanyakenya benshi mu gitaramo azakora kuri uyu wa Gatandatu
Mbonyi ategerejwe n’Abanyakenya benshi mu gitaramo azakora kuri uyu wa Gatandatu

Bamwe mu bafana ba Israel Mbonyi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko bishimiye kwakira uwo muhanzi mu gihugu cyabo cya Kenya.

Uwitwa @beth.warui ku rubuga rwa X, yagize ati, "Ntewe ishema n’igihugu cyanjye. Mbega kwakirwa neza”.

@anita_soina yagize ati, “Urakaza neza ‘Karibu sana’”.

@jmusoh yagize ati, "Uko ni ko Imana ikora. Uriyoroshya, maze yo ikakuzamura ikagushyira hejuru”.

Uyu muhanzi yakiriwe mu buryo butangaje
Uyu muhanzi yakiriwe mu buryo butangaje

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva muri icyo gitaramo cya ‘After the Africa Worship Experience concert’ muri Nairobi, Israel Mbonyi azajya kuririmba mu bindi bitaramo bibiri muri Uganda ku matariki ya 23 na 25 Kanama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu musore amaze gumenyekana mu karere kubera indirimbo zivuga imana.Ariko se mwali muzi ko hari indirimbo cyangwa amasengesho imana itumva?Urugero,muli Matayo 15,umurongo wa 8,imana iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri ahandi".Usanga ibitaramo bakoresha ahanini biba bigamije gushaka amafaranga.Nyamara bible ivuga ko umuntu wese ukora umurimo w’imana,agomba "kuwukora ku buntu",adasaba amafaranga.Niyo mpamvu Yesu n’abigishwa be bose,birirwaga mu nzira babwiriza abantu kandi ku buntu.Niba dushaka kuzaba mu bwami bw’imana,tujye twirinda gukora ibyo imana itubuza.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 10-08-2024  →  Musubize

None se muvandimwe we bakubwiye ko ariwe wabahamagaje ngo baze kumwakira cg bizanye ese ko iyo bavuze abahanzi ba secular ntakibazo kibamo hanyuma bavuga abahanzi bindirimbo zirimya Imana bigafatwa nkaho bakoze icyaha nawe uri uw isi nkabandi bose kuko uciye urubanza rwibyo utazi niba udafite ubwo buntu yagiriwe reka abamukunda bamwishimire bamuhe nayo frw bitwaye iki se yewe jye nanayamuha ntani gitaramo cyabaye

TUMUKUNDE George yanditse ku itariki ya: 11-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka