IShowSpeed arakura miliyoni z’abafana bashya mu Rwanda

IShowSpeed, umusore w’Umunyamerika, akaba n’umwe mu bantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ku Isi muri iki gihe, ari kuzenguruka u Rwanda.

Ni umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera uburyo bwe budasanzwe bwo gukora live streaming, aho yerekana ibintu byose uko biri mu by’ukuri, ntacyo akuyemo.

Uyu musore w’imyaka 20 yahisemo kujya asura ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, akagenda agaragaza imibereho yabyo ako kanya binyuze mu mashusho ari mu buryo bwa live.

Ubu buryo bwahaye abantu benshi amahirwe yo kubona uko ibihugu biri mu by’ukuri, cyane cyane bigahindura imyumvire ku mugabane wa Afurika, aho bamwe mu bo mu Burengerazuba bari basanzwe bawufata uko utari.

Kugera kwa IShowSpeed mu Rwanda ni inkuru ikomeye ku gihugu n’Abanyarwanda muri rusange, kuko uru ruzinduko rutuma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mashusho arebwa na za miliyoni z’abantu ku Isi yose.

Amazina ye nyakuri ni Darren Jason Watkins Jr. Yavukiye i Cincinnati, muri Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga akora streaming akiri muto, cyane cyane yibanda ku gukina imikino ya mudasobwa izwi nka video games.

Yatangiye uyu mwuga mu 2010, ariko ntiyamenyekanye cyane icyo gihe.

Izina rye ryatangiye kumvikana cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, aho amashusho ye yakwirakwiriye cyane kubera uburyo agaragaza amarangamutima ye mu buryo bukabije, bwaba ari mu ndirimbo, imikino cyangwa mu bindi bikorwa.

IShowSpeed yarushijeho kwamamara cyane kubera ibikorwa bidasanzwe agenda akora birimo gusiganwa n’inyamaswa, gukurura imodoka akoresheje imbaraga ze, kumoka mu buryo butangaje, no kwitwara mu buryo budasanzwe mu mashusho ye ya live.

By’umwihariko, urukundo rwe akunda Cristiano Ronaldo rwagize uruhare runini mu kumenyekana kwe.

Ibi byatumye ahura n’uyu mukinnyi w’icyamamare wo muri Portugal, ndetse binamuha amahirwe yo guhura n’abandi bakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu, IShowSpeed abarirwa mu bantu bafite abakurikira benshi ku Isi ku mbuga nkoranyambaga. Kuri YouTube yaje mu Rwanda akurikiwe(followers) n’abantu barenga miliyoni 45, ariko ubu twandika iyi nkuru yari hafi kuzuza miliyoni 48 yakuye cyane cyane mu gusura ingagi zo mu Birunga mu karere ka Musanze, ndetse no kuri Sitade Amahoro naho yatembereye kuri iki gicamunsi mu gihe abafana bitegura umukino wa Rayon Sports na APR.

Ku zindi mbuga nkoranyambaga nka TikTok na Instagram naho arakunzwe cyane kandi amashusho ye arebwa na za miliyoni mu masaha make.

Agaciro ke mu by’amafaranga kabarirwa hagati ya miliyoni 10$ na 15$, bitewe n’amafaranga akura mu matangazo, ubufatanye n’ibigo bitandukanye (brand endorsements) n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Nyuma yo kumenyekana cyane, IShowSpeed yafashe umwanzuro wo kujya azenguruka Isi asura imigabane itandukanye. Ingendo ze zikaba zarahereye mu Burayi, zikomereza muri Asia, ubu akaba ageze muri Afurika.

Mu ngendo ze muri Afurika, yagaragaje ishusho itandukanye n’iyo benshi batatekerezaga Yerekanye imijyi iteye imbere, abaturage bishimye, n’imibereho nyakuri y’Abanyafurika, bityo ahinyuza imyumvire mibi yari isanzwe igaragara mu Burengerazuba.

Kugera kwa IShowSpeed mu Rwanda ni intambwe ikomeye mu kwamamaza isura y’igihugu ku Isi.
Binyuze mu mashusho ye ya live streaming, abantu batari bake bazamenya u Rwanda rw’uyu munsi, imijyi yarwo, umutekano warwo, n’imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Uruzinduko rwe rushobora kugira uruhare mu kongera ubukerarugendo, guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, no guhindura imyumvire y’abakiri bato babona igihugu nk’uko cyari kimeze mu myaka irenga 30 ishize.

Mu Rwanda, biteganyijwe ko IShowSpeed azasura ahantu hatandukanye harimo imijyi, ahantu nyaburanga, no guhura n’abaturage, byose abinyujije mu mashusho ari mu buryo bwa live.
Ibi bizafasha Isi yose kubona u Rwanda nk’igihugu gitekanye, gifite iterambere rigaragara, n’abaturage bafite umuco wo kwakira neza abashyitsi.

IShowSpeed wamaze kugera mu Rwanda aje yiyongera ku bandi bantu bakomeye bagira uruhare mu kumenyekanisha igihugu ku Isi.

Uruzinduko rwe ni amahirwe akomeye ku Rwanda n’Abanyarwanda, kuko rushobora gusiga isura nziza y’igihugu mu mitima ya benshi ku isi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka