Impanga yanjye yaratugambaniye kugira ngo badufunge - Paul Okoye

Umuhanzi w’Umunyanigeriya, Paul Okoye uzwi nka Rude Boy wamamaye mu itsinda rya P-Square n’impanga ye, Peter Okoye uzwi nka Mr P, yavuze ko uyu muvandimwe we yashatse kumugambanira na mukuru wabo (Jude Okoye) ku nzego zishinzwe kugenzura ikoreshwa nabi ry’umutungo muri Nigeria, EFCC kugira ngo batabwe muri yombi.

Paul Okoye yavuze ku kagambane yakorewe n'impanga ye
Paul Okoye yavuze ku kagambane yakorewe n’impanga ye

Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Radio, City FM ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba aba bavandimwe bombi barongeye gutandukana nk’itsinda nyuma y’uko mu 2021 bari batangaje ko bongeye kwiyunga ndetse ko bagaruye itsinda P-Square.

Iri tsinda ryasenyutse mu 2016, ariko buri wese mu 2017 aba aribwo atangira ibikorwa by’umuziki ku giti cye, mu 2021 nibwo hatangiye kugaragara ibimenyetso bica amarenga ko aba bombi bashobora gusubirana.

Mu Ugushyingo 2021 nibwo hagiye amakuru yabaye impamo yemejwe n’aba bavandimwe bombi ko habayeho kwiyunga nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka dore ko ibibazo byatumye batandukana, Peter Okoye yigeze kubwira itangazamakuru ko mukuru wabo Jude Okoye, wari ushinzwe kubareberera inyungu ndetse akanabatunganyiriza indirimbo ari we uzana umwuka mubi mu itsinda.

Itsinda rya P-Square na mukuru wabo (uri hagati) ubwo bitabiraga ibihembo bya BET Awards mu 2010
Itsinda rya P-Square na mukuru wabo (uri hagati) ubwo bitabiraga ibihembo bya BET Awards mu 2010

Peter Okoye wafatwaka nk’umuyobozi w’itsinda ryabo yongeye kujya mu itangazamakuru avuga ko atagikeneye kongera kuba umwe mu bagize itsinda rya P-Square ndetse ko yamaze no kwandikira umunyamategeko wabo Festus Keyamo amumenyesha ko asezeye.

Kongera kwiyunga kw’aba bombi mu 2021, kwahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 bari bamaze bavutse. Ndetse hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe we (Paul) yagiye kubagurira ibikinisho. Icyo gihe umugore wa Paul yamushimiye icyo gikorwa, amwita ‘Uncle Papa’.

Muri icyo kiganiro Paul Okoye aherutse kugirana na City FM, yavuze ko umuvandimwe we Peter yabagambaniye we na mukuru wabo Jude Okoye, akabatanga mu kigo gishinzwe gukurikirana abantu bakoresha nabi umutungo ndetse bakorwaho iperereza nubwo ryaje kurangira badatawe muri yombi nyuma yo gusanga nta byaha bibahama.

Ati "Umubano wacu wageze aho uba mubi, kuko njyewe na mukuru wacu, Jude Okoye, yadutanze muri EFCC. Gusa iperereza ryagaragaje ko nta byaha byo kunyereza umutungo twakoze."

Aba bavandimwe mu 2021 bari batangaje ko bongeye kwiyunga
Aba bavandimwe mu 2021 bari batangaje ko bongeye kwiyunga

Paul Okoye wamaze no gushyira hanze indirimbo yise ‘Vitamin D’, yemeje ko iri tsinda ryongeye gutandukana ndetse kugeza ubu hari itandukaniro mu buryo bombi bashaka gukora umuziki wabo, ati: "Yanyoherereje ubutumwa (Peter) avuga ko atagishishikajwe n’itsinda. Yambwiye turebana mu maso ko ashaka kubireka."

Yakomeje avuga ko impanga ye Peter yamusabye ko batashyira ku karubanda ibijyanye n’amacakubiri yabo, gusa avuga ko icyo ari icyemezo atishimiye kubera ko hari abazatangira kumwita umuntu mubi niyongera guhitamo kongera gukora umuziki ku giti cye.

Paul agira ati: "Iyo ntangira gukora njyenyine, bazatangira kunyita umuntu mubi niyo mpamvu nkeneye gutangira kuvuga ikizaba kibiteye kugirango abafana bamenye ibibaye."

Mu 2021 iri tsinda ubwo ryahamyaga ko ryiyunze koko binyuze mu bikorwa by’umuziki, mu Ugushyingo uwo mwaka, bombi bari kumwe bitabiriye igitaramo cya ‘Ecofest Music Festival’ cyabereye muri Sierra Leone.

Peter yagiye ashinja mukuru wabo, Jude Okoye kuzana umwuka mubi mu itsinda
Peter yagiye ashinja mukuru wabo, Jude Okoye kuzana umwuka mubi mu itsinda

Muri uwo mwaka kandi bahuriye mu bitaramo byabereye i Lagos aho basabye imbabazi abafana babo. Nyuma y’uko kwiyunga, P-Square yasohoye indirimbo ebyiri zirimo ‘Jaiye’ na ‘Find Somebody’ ziri mu njyana aba basore basanzwe bakoramo ya Afrobeats ndetse bateguza abakunzi babo alubumu nshya yari mu zitegerejwe cyane.

Iyi alubumu itarabashije gusohoka, Paul yatangaje ko hari indirimbo yari yaranditse ku rwego rwa 99% zagombaga kuvanwamo izizakorwa zigashyirwa kuri iyo alubumu iyo bakomeza gahunda yo gukorera hamwe nk’itsinda.

Iri tsinda ry’impanga ryamamaye mu ndirimbo ‘E No Easy’ bahuriyemo na J. Martins, ‘Chop My Money’ bakoranye na Akon na May D, ‘Beautiful Onyinye’ bahuriyemo na Rick Ross n’izindi zitandukanye.

P-Square yatangiye umuziki mu 2003, iza gutandukana imaze gukora alubumu esheshatu zirimo iyo mu 2003 bise ‘Last Nite’, ‘Get Squared’ yo mu 2005, mu 2007 basohora iyo bise ‘Game Over’, mu 2009 bakora ‘Danger’, ‘The Invasion’ yagiye hanze mu 2011 ndetse na ‘Double Trouble’ yo mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka