Harmonize yashimangiye ko azahora ajya mu rusengero nubwo ari Umuyisilamu
Ni nyuma y’uko amashusho agaragaza uuyu muhanzi w’icyamamare mu muziki ukomoka muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize ari mu rusengero apfukamye hasi, Umupasiteri arimo amusengera, akuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe bavuze ko uyu muhanzi yari yishyuwe ngo ajye muri urwo rusengero, ariko we ahamya ko nta Pasiteri washobora kugura ukwemera cyangwa imyizerere ye.
Harmonize yamaganye abamuvuzeho amagambo mabi, kubera ko babonye yagiye mu rusengero kandi ubusanzwe ari Umusilamu. Ifoto igaragaza uwo muhanzi yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga, imwerekana yambaye ikoti n’ipantalo byiza (Costume) apfukamye mu rusengero Umupasiteri amushyize ukuboko mu mugongo arimo amusengera.
Harmonize muri uko gupfukama hasi, agaragara azamuye amaboko mu kirekire, yubitse umutwe mu gihe Pasiteri arimo amusengera. Ibyo rero byavugishije benshi, bibaza igituma ajya gusengera mu nsengero za gikirisitu kandi bizwi ko ari Umuyisilamu.
Ikinyamakuru Tuko cyatangaje ko mu gusubiza abo bavuze amagambo atandukanye kuri uwo muhanzi kuko yagiye mu rusengero, Harmonize yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Instagram, ashimangira ko atazigera areka kujya mu rusengero nubwo ari Umuyisilamu.
Harmonize yagize ati, "Iyo uhaye Imana ugutwi kwawe, Satani yinjira mu matwi ya ba bandi baba bakuri hafi. Nubwo wavuga ko utazigera wumva ibyo Satani akubwira, nta kabuza uzisanga wamwumvise, kuko azakuvugisha anyuze mu bantu”.
Harmonize yemeje ko yagiye muri urwo rusengero, kuko yiyumvagamo ko ari ahantu Imana yashobora kuvugana nawe.
Yakomeje agira ati, "Hari ibintu byinshi cyane bibera mu Isi. Birashimishije kubona ukuntu hari n’abavuze ko nishyuwe kugira ngo njye gusengera muri ruriya rusengero. Ariko nta Mupasiteri washobora kugura ukwemera cyangwa imyemerere yanjye”.
Harmonize yakomeje agira ati, "Nishimira cyane kuba ndi Umuyisilamu. Kandi iteka ryose nzahora njya mu rusengero”.
Uwo muhanzi yemeje ko azakomeza kujya mu nsengero zigisha iby’ukuntu Imana ibaho kandi ari nziza.
Ohereza igitekerezo
|
’Ntiyaryama twashira"Harya ubwo Imana yamara iminsi itatu yapfuye isi ikayoborwa na nde koko ?
Hoya Imana irahambaye irihejuru y’ibyo twibwira byose, icyubahiro igitinyiro amashimwe n’ibisigizo byuzuye ni ibyayo iteka ryose.
Haa , ndumva bkomey imana ni sumb byose. Harmonize kwr biratangaj kubarum silamu mug akaj gsengera m rusengero
Harya ubwo Imana yamara iminsi itatu irwana n’urupfu yiremeye ari uko yabuze ukundi ibigenza?
Imana ni nyiri cyubahiro gihebuje kandi gihoraho, ntabwo yacyiyambura ngo ize ku isi inyure mugitsina cy’umugore, irire ,irye, yitume, yambikwe ubusa ku karubanda ku karubanda, ipfe.... Imana ntabwo ihinduka ngo yihindure umuntu Jamais.
Abayisilamu bigererayo(ku Mana)Muvandimwe nusaba Imana wizeye ko ikumva nta kabuza ubusabe bwawe izabwakira inagusubize ku Imana idahinduka na kera na kare Yesu ataraza abayiyambazaga bafite ukwizera yasubizaga ubusabe bwabo.
Umuslamu n’Umukristu,baratandukanye cyane.Umwe yiyambaza Muhamadi,undi akiyambaza Yezu MU GUSENGA.Kandi bible ikavuga ko nta yindi ntumwa Imana yaduhaye iduhuza n’Imana uretse Yezu wenyine.Korowani nayo ikavuga ko Yezu atari umwana w’Imana.Murumva neza ko Imana idashobora kwemera ayo madini yombi icyarimwe,kandi bivuguruzanya.Niyo mpamvu Imana idusaba gushaka idini y’ukuli,aho kujya mu dini ibonetse.Kandi ikavuga ko izarimbura amadini y’ikinyoma,hamwe n’abayoboke bayo bose.Dore impamvu njyewe ntemera Muhamadi na Islam yazanye.Muhamadi,yakundaga intambara kandi yaratunze abagore benshi.Nyamara ibyo byombi Imana ibitubuza.Ariko nkuko Yezu yabyerekanye,abakristu nyakuli,birinda gukora ibyo imana itubuza,nabo ni bacye cyane.
Yezu yerekanye ko yaturutse ku Mana,akora ibitangaza.Muhamadi nta gitangaza yakoze,uretse kurongora abagore gusa no kurwana mu ntambara.Ntabwo ari intumwa y’imana rwose.Yezu yazuye abantu benshi,agenda hejuru y’amazi,akiza abaremaye benshi,etc...
Ntabwo abaslamu basenga Muhamad wize amateka nabi kdi gushaka abagore benshi abo bahanuzi bari muri bible nabo bari batunze abagore benshi .usibanukirwe neza ko Muhamad ari intumwa abaslamu basenga Imana imwe rukumbi itagira icyo isa nacyo mubiremwa byayo .Wongere usome neza
Abatekereza ko Abayisilamu basenga Muhamadi ntibazi Isilamu icyo ari cyo Isilamu yigisha ko Imana ari imwe rukumbi nti yabyaye kandi ntiyabyawe ntanuwayibamba ku musaraba ngo bikunde kuko Irahebuje ni nyirimbaraga nyiricyubahiro ibihe byose.