England: Umuhanzi Ed Sheeran yaciye agahigo ko kugurisha Album nyinshi mu bagabo

Umuhanzi, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ed Sheeran yaciye agahigo n’ipusi itasimbuka, nyuma y’uko umuzingo w’indirimbo ze yise Divide ugurishijwe cyane kurusha izindi ndirimbo 500 zose zishyize hamwe.

Ed Sheeran yaciye agahigo ko kuba uwa mbere mu bagabo ugurishije album nyinshi mu Bwongereza
Ed Sheeran yaciye agahigo ko kuba uwa mbere mu bagabo ugurishije album nyinshi mu Bwongereza

Uyu muhigo watumye Ed Sheeran aba umuhanzi w’umugabo ufite album yagurishijwe ku muvuduko utarigeze ubaho mu mateka y’ubuhanzi mu bagabo mu bwongereza.

Ed kandi yaje no ku isonga ry’urutonde rwa Album z’umuhanzi umwe, aho yabaye uwambere, akikurikira ubugira kabiri akongera ndetse agatwara umwanya wa gatatu, uwa kane, uwa gatanu, uwagatandatu kugeza kuri 16, bivuga ko uwamukurikiye yaje ku mwanya wa 17.

Muri make indirimbo za Ed Sheeran zegukanye imyanya 16 ku rutonde rw’indirimbo 20 zikunzwe cyane muri iki cyumweru.

Mu cyumweru cyo gushyira hanze umuzingo we yise Divide, wahise ugurishwa inshuro zikubye kane album yitwa Blackstar ya nyakwigendera David Bowie, yari iherutse kwegukana umuhigo wa 2016.

Sheeran kugeza ubu ari ku mwanya wa gatatu muri album zagurishijwe cyane mu mateka ya muzika mu bwongereza, nyuma ya Adele na Oasis.

Album ya Adele yitwa 25 imaze kugurisha miliyoni 800. Iya Oasis yagurishije miliyoni 696, iya Ed Sheeran yagurishije miliyoni 672, ikuyeho agahiga ka album ya David Bowie yagurishije miliyoni 146 mu mwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka