England : Umuhanzi George Michael ngo yaba yarazize ibiyobyabwenge!

Nyuma y’amezi atatu abaganga bagerageza gushakisha impamvu y’urupfu rwa nyakwigendera George Michael, umuhanzi w’umwongereza watabarutse kuri noheli tariki 25 Ukuboza 2016, ikinyamakuru The Sun cyemeje ko yazize ibiyobyabwenge.

George Michael Umuhanzi w'Umwongereza bivugwa ko yazize ibiyobyabwenge
George Michael Umuhanzi w’Umwongereza bivugwa ko yazize ibiyobyabwenge

Umuhango wo gushyingura nyakwigendera GM wari umaze gusubikwa inshuro ebyiri, mu gihe abaganga bari bakirimo kugerageza gusuzuma umubiri we ngo bamenye icyamwishe.

Umunyamakuru Tom Champlin wa The Sun, kuwa mbere tariki 20 Gashyantare yanditse ko gushyingura George Michael nta kabuza bigomba kongera gusubikwa kugeza igihe abaganga bazatangariza ibyavuye mu isuzuma barimo gukora ku mubiri we.

Ibi bivuze ko abo mu muryango wa nyakwigendera bagiye kongera gutegereza ukundi kwezi, mbere y’uko babashyikiriza umubiri we kugira ngo bawushyingure bityo babashe gusohoka mu cyunamo kitaboroheye.

Umuntu w’inshuti y’umuryango wa George Michael yatangarije The Sun ko gukomeza gutegereza bibashengura umutima.

Ati: “nti ntitwumva impamvu bikomeje gutinda, biratubabaza cyane kubona George akomeje kuguma mu buruhukiro kandi abantu benshi bifuza kumusezeraho bwa nyuma.”

Hagati aho imyiteguro yo gushyingura George Michael ikomeje guteza impagarara, cyane cyane ko abo mu muryango wa nyakwigendera batifuza kubona uwitwa Fadi Fawaz ahakandagira.

Fadi Fawaz ni umugabo ukora akazi ko gutunganya imisatsi (coiffeur), wahoze ari umukunzi wa George babanaga nk’umugabo n’umugore.

Kuva George Michael yitabye Imana, Fadi Fawaz ufite imyaka 43, yakomeje gutungwa agatoki ko yaba yihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera, kandi ko nta kindi yari amumariye usibye kumunyunyuza imitsi nk’uko babimushinja.

Aya magambo kuri Fadi ni incamugongo, by’umwihariko nk’umuntu wafashe iya mbere mu gutabariza nyakwigendera akimara kumusanga mu cyumba yashizemo umwuka, abo mu muryango wa George Michael bakamwitura kumwirukana mu nzu yaramaze imyaka itandatu babanamo nk’umugore n’umugabo.

Muri Mutarama uyu mwaka, Police yo mu bwongereza yaretse gukomeza kumukoraho iperereza nyuma yo gusanga nta bimenyetso simusiga bimuhamya ko yaba afitanye isano n’urupfu rwa Nyakwigendera.

Urupfu rwa George Michael rwatunguye abantu cyane, kuko yatabarutse ku itariki 25 Ukuboza 2016, umunsi abemera Yezu Kristu bizihizaho ivuka rye kuri Noheli, kandi uyu muhanzi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo n’iyitwa “Last Christmas” bisobanura Noheli ya nyuma, n’ubwo yayihimbye ahagana muri za 80 agitangira guhanga.

Reba Video y’indirimbo ya George Michael yise " Last Christmas".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yazize Sida (aids). Abantu nibareke kujijishanya. Kuki babihakana? Ubu se
Sida iracyari ikintu kigihishwa? Abafite ibyo bitekerezo barambabaje.

abelcaine yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka