Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yapfuye ku myaka 96

Umwe mu bagore b’abirabura waciriye inzira abandi bakinnyi ba filime b’abirabura muri America, Cicely Tyson, yapfuye mu ijoro ryo ku wa kane tariki 28 Mutarama 2021.

Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana
Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana

Muri film nyinshi yagiye agaragaramo yakunze gukina yerekana ubuzima bw’abagore b’abirabura uko babayeho mu bice bitandukanye, yaba ari ababyeyi cyangwa impirimbanyi z’uburenganzira bw’abirabura, akaba yarerekanaga n’imideli itandukanye.

Nta mpamvu y’icyamuhitanye yatangajwe, kuko Larry Thompson ureberera inyungu za nyakwigendera wanatanze amakuru y’urupfu rwe yabisobanuyeho.

Tyson yatsindiye ibihembo bibiri bya Emmys muri filime yakinnye zivuga ku guharanira uburenganzira mu 1974 yitwa ‘Autobiography of Miss Jane Pittman’. Niwe mwiraburakazi wa mbere wakinnye muri filime z’uruhererekane (serie) yitwa ‘Eastside/West side’ muri za 1960.

Mu guhabwa umudari w’ishimwe utangwa n’umukuru w’igihugu ‘Presidential Medal of Freedom’ muri 2016, uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Barrack Obama, yavuze ko usibye kuba Cicely yari umukinnyi mwiza wa film yanahinduye amateka.

Aha Perezida Obama yambikaga umudari w'ishimwe Cicely kubera ibikorwa bye
Aha Perezida Obama yambikaga umudari w’ishimwe Cicely kubera ibikorwa bye

Cicely Tyson yagiye yanga gukina filime zahabwaga umugore w’umwirabura zitagaragaza ubuzima nyakuri, ahubwo akagaragara mu zivuga umugore ukomeye mu ntekerezo, ubuzima bwiza kandi zivuga ukuri.

Avuga ku buzima bwa Cicely, Oprah Winfrey yagize ati “Yakoresheje umwanya yari afite agaragaza ubumuntu bw’abirabura kandi ntiyigeze ateshuka ku ntego yihaye. Aho yakinnye hose yerekanaga indangagaciro zikwiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntajkundi natwe niyonzira hubwo tumusengere

prsica yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho idapfa kandi itekereza yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Zaburi 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka