Cardi B yasabye gutandukana n’umugabo we Offset

Umuraperikazi Cardi B nyuma y’imyaka itatu akoze ubukwe na Offset wo mu itsinda rya Migos, yasabye gatanya anasaba ko yagumana umwana wabo Kulture.

Umubano wa Cardi B n'umugabo we Offset uri mu marembera
Umubano wa Cardi B n’umugabo we Offset uri mu marembera

Belcalis Marlenis Almánzar uzwi nka Cardi B yatanze ubusabe bwo gutandukana n’umugabo we Offset, Cardi B anasaba ko yasigarana umwana wabo w’imyaka ibiri Kulture.

Nyuma yo kugabana umutungo na Offset, uwo mugabo we azajya yishyura indezo n’amafaranga azagendera mu nkiko muri ubu butane bwabo nk’uko tubikesha ikinyamakuru USA Today.

Uku gutandukana kubaye nyuma y’ubukwe bakoze mu muhezo, bwitabirwa n’abatumirwa bake muri Nzeri 2017. Offset yasabiye Cardi B mu ruhame ko yamubera umugore ari ku rubyiniro amuzanira impeta mu gitaramo cyabereye i Philadelphia.

Umubano w’aba bombi wavuzwemo gutandukana kenshi. Mu Kuboza 2018 Cardi B yashyize ifoto y’umwana wabo Kulture kuri instagram ahita avuga ko atakiri kumwe na se w’umwana batandukanye.

Mu yandi mashusho Cardi B yashyize kuri instagram akaza kuyakuraho nyuma, yavugaga ko ari gukora ibishoboka kugira ngo urugo rwe rugende neza. Ati “Nta kosa nashyira ku muntu ni uko tutagikundana bitumye umubano wacu uhagarara. Kubona gatanya bishobora gutinda ariko nzahora iteka mukunda kuko ari se w’umwana wanjye.”

Iyi gatanya Cardi B ayisabye amaze igihe agerageza gusubirana na Offset wamuciye inyuma n’umunyamideli Summer Bunni wanabisabiye imbabazi. Guhera icyo gihe urugo ntirwongeye kuba rwa rundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gatanya zireze mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda.Zibarirwa muli millions nyinshi ku isi hose.Report ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye Gatanya 8 941 binyuze mu nkiko.Abasezeranye muli uwo mwaka barengaga gato 43 000. Imana ishaka ko abashakanye baba "umubiri umwe" nkuko tubisoma muli Intangiriro 2,umurongo wa 24.Bisobanura ko bagomba Gukundana,Kwihanganirana,Kudacana inyuma,etc…Kubera ko abantu bananiye Imana,abakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira gusa, nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niwo muti rukumbi.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka