Angelina Jolie niwe mukinnyi wa filime w’umugore winjije amafaranga menshi

Angelina Jolie, umukinnyi wa filime wo muri Amerika, niwe mukinnyi wa filime w’umugore winjije amafaranga menshi hagati y’umwaka wa 2012 na 2013, mu bakinnyi ba filime b’igitsinagore b’i Hollywood.

Angelina, ufite imyaka 38 y’amavuko, yinjije miliyoni 33 z’amadorali, arenga miliyari 19 na miliyoni 800 mu mafaranga y’u Rwanda, kuva mu kwezi kwa Kamenna 2012 kugeza mu kezi kwa Kamena 2013.

Ikinyamakuru Forbes, cyashyize ahagaragara urutonde rw’abo bakinnyi ba filime, gitangaza ko aya madorali Angelina yinjije uyu mwaka ari menshi cyane kurusha ayo yinjije umwaka ushize. Ay’umwaka ushize yarengejeho miliyoni 13 z’amadorali; nk’uko Forbes ibitangaza.

Iki kinyamakuru gitangaza ko kandi kuba Angelina yarinjije ako kayabo bitangaje kuko atigeze agaragara mu ma filimi mu gihe cy’imyaka itatu yose, kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yagaragaraga muri filime “The Tourist”.

Ngo nubwo ariko atagaragaye muri filime, iyo myaka yose yayimaze ari mu byo kuyobora ndetse no kwandika amafilime, nka filime ye yitwa “In The Land of Blood and Honey” yatangiye kwerekanwa mu mwaka wa 2011.

Ikindi ngo ni uko Angelina agiye kongera kugaragara mu ma filime mashya aho yitegura gukina muri filime yitwa Maleficent, izamwinjiriza amadorali miliyoni 15.

Angelina Jolie niwe uza ku isonga ry'urutonde rw'abakinnyi ba filime b'abagore bo muri Amerika binjije amafaranga menshi.
Angelina Jolie niwe uza ku isonga ry’urutonde rw’abakinnyi ba filime b’abagore bo muri Amerika binjije amafaranga menshi.

Ku mwanya wa kabiri haza Jennifer Lawrence, wakinnye muri filime “The Hunger Games”. Yinjije miliyoni 26 z’amadorali, arenga miliyari 15 na miliyoni 600 mu mafaranga y’u Rwanda.

Kristen Stewart, wagaragaraye muri filime “The Twilight”, aza ku mwanya wa gatatu, aho yinjije miliyoni 22 z’amadorali, arenga miliyari 13 na miliyoni 200 mu mafaranga y’u Rwanda.

Jennifer Aniston aza ku mwanya wa kane na miliyoni 20 z’amadorali, naho Emma Stone, wagaragaye muri “The Amazing Spider-Man” aza ku mwanya gatanu na miliyoni 16 z’amadorali, aho akurikirwa na Charlize Theron winjije miliyoni 15 z’amadorali.

Sandra Bullock na Natalie Portman bakurikira binjije amadorali miliyoni 14 umwe umwe. Mila Kunis aza ku mwanya wa 9 na Miliyoni 11 z’amadorali naho Julia Roberts akaza ku mwanya wa 10 aho yinjije miliyoni 11 z’amadorali.

Abandi bakinnyi ba filime b’abagore bagaragara ku rutonde rwasohowe na Forbes harimo Cameron Diaz, Sarah Jessica Parker na Meryl Streep.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka