Amel Bent ntiyishimira kuba Umufaransa nubwo ariho yavukiye

Umuhanzi w’Umufaransa uririmba mu njyana ya Soul na R&B, Amel Bent, avuga ko atishimira kuba Umufaransa nubwo ari cyo gihugu yavukiyemo tariki 21/06/1985 ku babyeyi bafite inkomokoku ku gabane wa Afurika.

Nubwo ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cy’ubufaransa cyane cyane mu kiganiro “Danse avec les Stars” gica kuri televiziyo TF1 yo muri icyo gihugu, Amel Bent avuga ko yumva ari umunya-Algeriya kurusha uko ari umufaransa. Se yavukiye mu gihugu cya Algeriya, mu gihe nyina yavukiye mu gihugu cya Maroc.

Agira ati “Nishimira kuba umunya-Algeriya, nkanishimira kuba umukobwa wa mama, ariko sinshobora kuvuga ko nishimira kuba Umufaransa”.

Yongeraho ko adashobora kuzamura ibendera ry’ubufaransa, ariko akavuga ko kuri we byoroshye cyane kuzamura ibendera rya Algeriya nubwo icyo gihugu atakizi.

Amel Bent yatangiye gushyira amarangamutima ye ahagaragara kuva mu kwezi kwa 10/2008, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yari yakoze yitwa “Française” itarakiriwe neza n’umuryango we.

Amel Bent; se yavukiye muri Algeria naho nyina akomoka muri Maroc.
Amel Bent; se yavukiye muri Algeria naho nyina akomoka muri Maroc.

Nyuma y’imyaka ine agaragaje aho ahagaze ku bijyanye n’ubwenegihugu yiyumvamo, aya magambo yavuze yongeye kuvugisha abantu benshi cyane cyane abakoresha ikoranabuhanga rya interineti.

By’umwihariko abakoresha urubuga rwa Twitter ni bo bagize icyo bavuga ku magambo ya Amel Bent cyane. Bamwe banditse ko n’ubwo atishimira kuba Umufaransa, Abafaransa bagura ibihangano bye cyane.

Cyakora hari n’abandi bibaza niba uko uyu muhanzikazi yishimira kuba umunya-Algeriya ari nako abanya-Algeriya bamwishimira. Hari n’abandi bagiye bamwandikira ku rubuga rwe rwa Twitter bamugira inama yo gusubira iwabo muri Algeriya aho yumva yishimira kwitirirwa.

Amel Bent yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Ma philosophie, Le droit à l’erreur, Mes raciness, na Ne retiens pas tes larmes ziri kuri alubumu yise “Un jour d’été” yasohoye mu mwaka wa 2004.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka