Amazina y’ibikomerezwa mu byaha bishinjwa umuraperi Diddy

Urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy ushinjwa guhohotera abagore barimo n’uwo bigeze gucudika (Cassie Ventura), no gucuruza urubyiruko mu mibonano mpuzabitsina rukomeje kugenda ruhindura isura.

Diddy na Oprah Gail Winfrey wamamaye cyane mu biganiro byo kuri televiziyo
Diddy na Oprah Gail Winfrey wamamaye cyane mu biganiro byo kuri televiziyo

Amakuru aheruka arimo kuvuga amakasete yashyize hanze amazina y’ibindi byamamare byitabiraga iminsi mikuru isanzwe kwa Diddy, igakurikirwa n’ibindi birori bya rwihishwa (after party) byakoregarwamo ibintu by’urukozasoni n’ibindi bisa n’imihango ya gipagani.

Mu bashyirwa mu majwi harimo abahanzi b’ibyamamara nka Jay-Z, Beyoncé, Usher, Rick Ross, Meek Mill, French Montana n’abandi.

Si abahanzi gusa bashyirwa mu majwi; harimo n’abakinnyi ba filime b’ibigugu nka Cuba Gooding Jr, Leonardo DiCaprio, Tom Hanks, ibindi byamamare nka Ellen Degeneres, Opray Winfrey, abatunganya za filime, ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye muri USA barimo Abasenateri, aba Guverineri na bamwe mu biyamarije kuyobora Amerika. Undi uvugwamo n’umukambwe w’imyaka 92 Clive Davis wigeze kuba umutoza wa P Diddy.

Mu gitero gitunguranye abashinzwe umutekano i New York baherutse kugaba ku nzu ya Diddy iri Hollywood muri Werurwe 2024, bahasanze amacupa 1000 y’amavuta basiga impinja, ibipupe byifashishwa n’abantu bakuru mu kwinezeza, ibyambarwa mu maso bihisha amasura (mask), za kamera zihishe ziri mu nguni zose z’ibyumba byihariye, n’ibizitiramajwi (soundproof).

Umuraperi Diddy Combs azwiho gukoresha ibirori bikundwa n'abantu b'ibikomerezwa barimo n'abakuru b'ibihugu
Umuraperi Diddy Combs azwiho gukoresha ibirori bikundwa n’abantu b’ibikomerezwa barimo n’abakuru b’ibihugu

Umwe mu bakozi ba Sean Diddy Combs utarashatse kwivuga amazina, yavuze ko izo kamera zakoreshwaga mu gufata abashyitsi be bari mu bikorwa by’urukozasoni, yarangiza akagurisha amakasete ku bantu bafite imbuga za murandasi zerekana ibiteye kwiheba (Dark Net) zigaca amafaranga atabarika.

Mu bindi birego bimwugarije, harimo no kuba mu nzu ye y’akataraboneka iri New York, harimo inzira zo mu kuzimu bivugwa ko yakoreshaga mu gucuruza urubyiruko mu mibonano mpuzabitsina batabishaka, yarangiza akabatera ubwoba avuga ko azabashyira ku karubanda nihagira utobora akavuga.

Muri urwo rubyiruko havugwamo n’umuhanzi Justin Bieber wari ukiri muto, ugaragara mu mashusho y’iminsi mikuru ya Diddy ameze nk’urimo kwicuza icyamujyanyeyo. Inkuru ya Bieber yavuzwe bwa mbere n’umunyarwenya Trevor Moore wigeze gushyira hanze igihangano kirimo inkuru ivuga ko Justin Bieber yagurishijwe ku mu producer w’igihangange.

Uwo munyarwenya yitabye Imana mu Kuboza 2021 mu buryo bw’amayobera, ahanutse ku rubaraza rw’inzu ye igeretse.

Sean Diddy Combs afungiwe muri gereza ya Brooklyn, New York. Aha hanyuze ibindi byamamare nka R-Kelly na Ghislaine Maxwell
Sean Diddy Combs afungiwe muri gereza ya Brooklyn, New York. Aha hanyuze ibindi byamamare nka R-Kelly na Ghislaine Maxwell

Mu cyumweru gishize, Diddy yari yashyizwe ahagenewe abafungwa bacungirwa hafi ngo ataba yakwiyahura kubera ibyaha biremereye ashinjwa, ariko kuwa kabiri 1 Ukwakira yasubijwe ahasanzwe.

Umuraperi Diddy yatawe muri yombi ku itariki 16 Nzeri, icyo gihe asaba kuburana ari ku ngwate ya miliyoni 50 z’amadolari ariko urukiko rurabyanga.

Sean Diddy Combs w’imyaka 54 ari muri gereza ya Brooklyn, i New York irimo abafungwa basaga 1200, aho byitezwe ko ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, mu gihe hibazwa ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko amazina y’ibikomerezwa n’ibyamamare byamubereye abatumirwa ashyizwe hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka