Umuhanzi Samlo yakoze ubukwe

Umuhanzi Sam Gakuba wamamaye mu muziki nka Samlo kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, yakoze ubukwe n’umukunzi we Mutesi Betty, bari maranye imyaka umunani bakundana.

Umuhanzi Samlo yakoze ubukwe n'umukunzi we Mutesi Betty
Umuhanzi Samlo yakoze ubukwe n’umukunzi we Mutesi Betty

Mu Ugushyingo 2023, nibwo Samlo wamamaye mu ndirimbo z’urukundo zirimo ‘ijana ku ijana’, ‘Sinzajya mu manza’, n’izindi zitandukanye, yatereye umukunzi we ivi amusaba kumubera umugore.

Kuwa Gatandatu nibwo umunsi wari utegerejwe n’inshuti ndetse n’imiryango y’aba bombi yateranye mu kubashyigikira muri uru rugendo rushya bari batangiye.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri salle ya Impinga Village, mugihe gusezerana imbere y’Imana byabereye Niboye mu rusengero rwa UCC kwa Bishop Rwandamura.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye ndetse mu birori byo kwiyakira bamusaba gufata akanya akabaririmbira nk’umuhanz batahiye ubukwe, maze nawe ashimisha umugeni ndetse n’imbaga y’abari bateraniye aho.

Ni ubukwe bwagaragayemo abahanzi batandukanye harimo n’abagize Band asanzwe abarizwamo yitwa Imbonizarwo. Haje kubaho no guhabwa impano zitandukanye kugeza aho umwe mu bakunzi be yamugabiye inka zigera ku 10.

Uyu musore yatangiriye umuziki we i Gikondo, abifashijwemo n’inzu y’umuziki ya The Beam Beat Records ya Lazer Beat.

Yasezeraniye imbere y'Imana mu rusengero rwa UCC
Yasezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa UCC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka