Tujye tureka abakobwa bacu bambare ibibanogeye – Senateri Evode Uwizeyimana

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, ni bwo hatowe Miss Rwanda 2021, amakanzu atandukanye abarushanwaga bari bambaye yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibirori.

Ikanzu Miss Grace Ingabire yari yambaye yavugishije benshi
Ikanzu Miss Grace Ingabire yari yambaye yavugishije benshi

Ubwo Ingabire Grace yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2021, yari yambaye ikanzu yakozwe na ‘Tanga Design,’ umunyamideli w’Umunyarwanda.

Iyo kanzu yari ifite pasula ndende imbere, ibintu byavugishije benshi bitangiza impaka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bamwe bati abakobwa bambaye ubusa bataye umuco, abandi bati uwakoze imyenda niwe wayidoze nabi.

Kuri Twitter umunyamakuru Cyiza Aissa yanditse abaza igituma abantu banenga imyenda abakobwa bambaye bavuga ko ari ubusa, nyamara iyo bambaye ibirebire ntawe ushima.

Uwitwa Havugimana Francine yanditse agira ati “Nk’umubyeyi ndumva iyo bongeraho uburebure buke hariya imbere Grace yari kuberwa kurushaho”.

Mu bamusubije Havugimana harimo Senateri Evode Uwizeyimana, uvuga ko abo bakobwa badashinzwe kwigisha umuco.

Yanditse agira ati “Birakwiye ko tureka abakobwa bacu bakisanzura kandi bakambara ibibanogeye mu gihe cyabo. Ushaka ingutiya nawe ni uburenganzira bwe. Dukwiye kureka kwigira abapolisi b’imyambarire ngo ni umuco kandi nawo abawuduhata bananiwe kutwereka uwo ari wo. Twikwitiranya umuco n’amadini!”

Mu gusobanura icyo yashatse kuvuga ku bahata abandi umuco nabo warabananiye yagize ati “Navuze kuri iyi ngingo y’imyambarire muri Miss Rwanda kandi ni nayo yaganirwagaho. Abo navugaga rero ni abo twaganiraga kuri iyi ngingo ntaho bahuriye n’inzego za Leta zifite umuco mu nshingano. Umuco dusangiye uraturanga”.

Mu marushnwa y’ubwiza hakunze kugarukwa ku myambarire y’abayitabira, impaka ku muco zigaruka kenshi, gusa benshi bumva umuco mu myambarire mu buryo butandukanye.

Muri uyu mwaka abakobwa bambaye amakunzu ya Ian Boutique na Tanga design, iyatangije impaka ni iyo Ingabire Grace, Miss Rwanda 2021, yari yambaye ubwo yambikwaga ikamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mbese garde lobe y’umuntu yubahwe!

nyaminani cyprien yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Njye numva ibijyanye n’imyambarire bitagombye kuducyereza , kuko baravuga ngo uwicaye nabi ababaza imbere he. ntago ababaza imbere hundi muntu uwo ariwe wese. kuvuga ngo"Birazwi ko Abagabo benshi baba bishakira kureba Ibibero by’abakobwa.Benshi bikabagusha mu busambanyi" abo nubundi baba basanzwe ari abasambanyi. kandi rero ntimukitiranye amategeko y’amadini nayi Imana ndetse n’umuco kuko ni ibintu bihabanye cyane.igihugu cyigira umuco wacyo, idini rikagira umuco waryo, Imana nayo ikagira amategeko yayo.Kandi ndumva amategeko y’Imana tuzi ntarihari rivuga ibijyanye no kwambara kandi niyo ryaba rihari ntawe Imana yatumye kuyicira urubanza.

nyaminani cyprien yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Nyakubahwa Senator,menya ko Imana yaturemye iduha amahame (principles) ajyanye n’uko tugomba kwambara.Imana idusaba "kwambara mu buryo bwiyubashye" (decently).Amategeko yo mu bihugu byinshi,ahana umuntu wambaye ubusa mu ruhame (half naked).Kwerekana amabere cyangwa ibibero,ntabwo bikwiriye.Ni ibice byagenewe gusa uwo mwashakanye.Abantu benshi banenze ikanzu bambitse uliya mukobwa Grace.Abakristu nyakuli,ntabwo bashobora kwambara berekana ibice by’ibanga (private parts).Kubera kumvira Imana yabahaye umubiri,cyangwa ngo "bakurure" abagabo (to attract).Birazwi ko Abagabo benshi baba bishakira kureba Ibibero by’abakobwa.Benshi bikabagusha mu busambanyi.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 23-03-2021  →  Musubize

Hon. Evode uriya mudame umushubije nabi nyamara nawe umutima nama wawe urakwereka ko uriya mukobwa iriya kanzu yari yambaye ari ngufi cyane pe! Ese ubundi icyo mwita umuco n’iki?

Mugambage yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka