Si njye uzabona dusazanye – Uwicyeza Pamella ku isabukuru y’umugabo we
Uwicyeza Pamella ubwo umugabo we, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yizihizaga isabukuru y’amavuko, yamubwie amagambo yuje urukundo amugaragariza ko yifuza ko bazasazana.
Mu butumwa Pamella yashyize kuri Instagram ye ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 08 Mutarama 2024, yateye imitoma umugabo we ndetse avuga ko iyo bari kumwe ijuru rye riba riri hano ku isi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama, nibwo Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben (Tiger B) mu muziki, yizihiza isabukuru y’imyaka 36.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, Pamela yagize ati: “ Isi imbera ijuru iyo turi kumwe, Ndagukunda. Warakoze kumbera inshuti yange magara, iteka ukareka nkaba uwo ndiwe.”
Yavuze ko nubwo ku isi nta ntungane zibaho, ariko kuri Pamela atari ko bimeze, ati: “ Nta numwe utunganye ariko kuri nge ntekereza ko untunganiye.”
Yunzemo ati: “Niwowe nasengeye, si njye uzabona dusazanye. Nterwa ishema na we, kugeza ku iherezo.”
The Ben, tariki 15 Ukuboza, nibwo yasabye anakwa Uwicyeza Pamella mu birori byabereye mu ihema riri ku Intare Conference Arena, I Rusororo mu Karere ka Gasabo, mugihe ku ya 23 Ukuboza aribwo bakoze ubukwe ndetse basezerana imbere y’Imana.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uretse no gusazana,mushobora no kubana akaramata,iteka ryose.Ni gute ibyo bishoboka?Imana yaturemye,yashakaga ko abantu twese tubaho iteka.Izabikora ryali?Ku munsi wa nyuma,izazana impinduka nyinshi.Izakura mu isi abakora ibyo itubuza bose,isigaze abayumvira gusa.Kandi izure abapfuye barayumviraga.Abo nibo izaha ubuzima bw’iteka mu isi izaba paradizo.It is a matter of time.