Regé-Jean Page ntazakina mu gice cya kabiri cya ‘Bridgerton’

Regé-Jean Page
Regé-Jean Page

Regé-Jean Page wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Bridgerton, ntabwo azakina mu gice cya kabiri cy’iyo filime nk’uko byari byitezwe na benshi.

Biciye ku rubuga rwa twitter rw’iyo filime bagize bati “Dufite inkuru y’akababaro y’uko Regé-Jean Page wakinnye nka Simon Basset mu gice cya mbere atazagaruka mu gice cya kabiri. Tuzamukumbura ariko azahora mu muryango”.

Mu itangazo Shonda Rhimes uyobora iyo filime yasohoye, nta mpamvu yavuze yatumye Regé-Jean Page agenda, yaba ari ubwumvikane bucye cyangwa se iyindi.

Gusa mu gice cya kabiri bavuze ko bazita ku buzima bwa Antony Bridgerton ugiye gushaka umugore.

Ku babonye iyo filime ivuga ku buzima bw’umukobwa uturuka mu muryango ukomeye (famille noble) uba ageze igihe cyo kurambagizwa ngo ashyingirwe, n’uko byagendaga mu gihe cya 1814 mu Bwongereza.

Uyu Regé-Jean Page niwe umubera umugabo, ni umwirabura uturuka mu muryango w’abayobozi ukomeye kandi ukize, yari mu bakinnyi b’imena muri iyo filime.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka