Kwamamara no guseba kw’itsinda Milli Vanilli (Girl am gonna miss you)
Milli Vanilli ryari itsinda ry’abasore babiri bo mu Budage, Fab Morvan na Rob Pilatus, bakahanyujije mu gihe kitageze ku myaka ibiri, kuko itsinda ryabayeho guhera mu 1988 kugeza mu 1990, isi imaze kumenya ko amajwi n’umuziki twumvaga bitari ibyabo.
Fab Morvan ni umwirabura wavukiye i Paris mu Bufaransa mu 1966, akaba yari asanzwe afite impano yo kuririmba, gucuranga no kubyina ariko mu buryo buciriritse ari byo byatumye yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo arebe ko impano ye yazamuka ndetse biranamuhira.
Rob Pilatus, utakiriho, we yakuriye mu buzima bubi mu mihanda ya New York muri USA, aza kugira amahirwe yo kwinjira mu itsinda ry’ababyinnyi bisa n’ibimuhaye inzira y’ubuzima ni ko kwigira inama yo kujya gushakira umugati ku mugabane w’uburayi aho yavuyemo umubyinnyi n’umunyamideri w’umwuga.
Kuvuka kwa Milli Vanilli
Fab na Rob baje guhurira mu mujyi wa Munich mu Budage mu 1988, bakubitana n’umuririmbyi w’umudage wari umuhanga mu gutunganya indirimbo (producer) witwaga Franz Reuther wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Frank Farian. Ni nawe washinze itsinda Boney M ryakahanyujijeho guhera mu 1976 kugeza mu 1986.
Amaze guhura na Fab na Rob akabona ari abasore batanga icyizere cy’ubuzima bwiza buri imbere, yabasabye ko bafatanya akajya abatunganyiriza indirimbo, ariko aza gusanga amajwi yabo adahura n’uburyo we yifuzaga gutunganyamo umuziki nk’umunyamwuga. Gusa ntabwo yahise abajugunya kuko yari yarize umushinga we neza.
Fab na Rob nabo bari baramaze kwigarurira imitima y’abatari bacye kubera kubyina no kugaragara neza, bituma Frank afata icyemezo cyo gushaka abantu babarusha kuririmba akajya abafata amajwi ariko indirimbo zikitirirwa Fab na Rob nka Milli Vanilli. Abo baririmbyi ni Charles Shaw na John Davis bombi b’Abanyamerika bari basanzwe ari abaririmbyi b’umwuga.
Nabo ntibazuyaje, bahise bemera icyo kiraka cyo kuririmba indirimbo zose zasohotse ku muzingo wa Milli Vanilli witwa Girl you know it’s true uriho indirimbo yitwa Girl I’m gonna miss you, When I die, Don’t forget my number, Blame it on the rain n’izindi.
Kwigarurira imitima
Mu bitaramo byose bakoze, Frank Farian yakoreshaga ikoranabuhanga ryo gushyiramo indirimbo zitunganyije (playback) harimo amajwi ya Charles Shaw & John Davis, Fab na Rob bagakoresha iminwa gusa amajwi adasohoka (Lip-Syncing), kandi bakabikorana neza cyane ku buryo abantu batashoboraga kubatahura.
Bakomeje batyo guhera mu 1988, barakundwa mu Burayi, muri Amerika no ku isi hose, amasura yabo ahuzwa n’amajwi atari ayabo, ibihembo baregukana, imizingo (albums) baracuruza karahava, dore ko na Frank yari umu producer wihagazeho mu Budage no muri Amerika, mu myaka umuziki wari utangiye gutera imbere.
Gufatwa mpiri
Ibintu byaje kubazambana umunsi umwe bari mu gitaramo tariki 21 Nyakanga 1989 cyabereye ahitwa Lake Compound Theme Park, i Bristol muri leta ya Connecticut, USA. Icyo gihe abantu bari bakubise buzuye, Milli Vanilli bageze ku ndirimbo Girl you know it’s true, igeze hagati ikwamira ahantu hamwe ikagenda yisubiramo, maze abari baje kubareba birabayobera, ni ko gutangira kubakemanga.
Ibintu byarushijeho kuba bibi kuko icyo gitaramo cyafashwe amashusho kikajya kinyuzwa ku mateleviziyo n’amaradiyo, abantu baza kuvumbura ko Fab na Rob atari bo baririmbaga. Ibitangazamakuru si ukubashyira hanze byiva inyuma, uruganda rw’umuziki narwo rutangira guterwa icyizere, Milli Vanilli (Fab na Rob) bajyanwa mu nkiko.
Mu rubanza rwabo, Fab na Rob bari bafite amahitamo abiri: kuburana bahakana cyangwa kwemera ingaruka z’ibyo bakoze bakemera gutakaza byose bagatangira bundi bushya. Nabo ariko babaye inyaryenge, mu buryo butunguranye bemeye amakosa, hanyuma mu 1991 bakoresha ikiganiro n’itangazamakuru bemera gusubiza ibihembo bya Grammy Awards bibiri bari baratsindiye n’amafaranga yose bagurishije album zabo.
Mu 1990 batarajyanwa mu butabera, Fab na Rob basabye Frank Farian kubaha amahirwe yo gukoresha amajwi yabo bwite muri album ya kabiri ariko arabangira, ndetse arabirukana anemera uruhare rwe mu kwifatira isi ko ari bo baririmbye indirimbo za Milli Vanilli.
Kubyutsa umutwe
Nyuma bagerageje kwisuganya ngo barebe ko bakomeza kuririmba mu majwi yabo bwite no kugarura abafana ariko biba iby’ubusa. Uruganda rw’umuziki narwo rwabateye umugongo kubera igisebo barushyizeho studio zose basabye gukorana zikabasubiza inyuma. Abasore batangira kugira ubuzima bubabaje, ubukene, imanza za hato na hato, ibibazo byo mu mutwe n’ibindi.
Rob Pilatus wari warafashijwe n’intsinzi ya Milli Vanilli gutandukana n’ubuzima bw’ibibazo yabagamo mbere kubera ibiyobyabwenge, yaje kwisanga yabisubiyemo. Ndetse mu 1993 yatawe muri yombi azira ibiyobyabwenge, kurwana no kwangiza ibirango ndangamurage, hanyuma mu 1998 mu Budage humvikana inkuru y’incamugongo ko Bob Pilatus bamusanze yapfuye ku myaka 32.
Fab Morvan we yakomeje kwihagararaho, ahangana n’ubuzima akoresheje impano ye bwite, bimufasha gusohoka mu gisebo yatewe n’intsinzi mpimbano nk’umwe mu bari bagize itsinda ry’icyuka rya Milli Vanilli. Ubu aracyakora umwuga wo kuririmba no kubyina ku myaka 58.
Franz Reuther ari we producer Frank Farian, kimwe mu byamuteye gukora akazi k’ubu producer gusa, ni uko yari yaragerageje kuririmba cyera ntibyamuhira yigira inama yo gushyiraho itsinda Boney M (1976-1988) na Milli Vanilli (1988-1989) biranamuhira kuko ajya kwitaba Imana muri Mutarama 2024 yari ageze ku mutungo wa miliyoni 200 z’amadolari.
Amayeri ya Frank Farian
Mu kiganiro Fab Morvan aheruka kugirana na channel yitwa The Roots kuri YouTube mu mwaka ushize, yashimangiye inkuru ivuga ko Frank Farian ari nawe waririmbaga ikijwi kinini abantu bose bazi ko ari icya wa mugabo wo muri Boney M nyakwigendera Bobby Farrell ().
Ibyo rero ngo nta kindi cyabimuteye, ngo ni uko yari amaze kubona ko umuziki we utari ushoboye guhangana n’uw’abirabura wari utangiye kwiharira isoko guhera muri za 70, ni ko kwiyemeza gukoresha amasura y’abagaragara neza, amajwi agashaka ay’abahanzi b’abahanga, aho bishoboka agashyiramo irye ariko atagaragara nk’uko yabigenje kuri Boney M, yamara gusenyuka akabikora no kuri Milli Vanilli.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze,
Iyi nkuru irandyoheye