Kid from Kigali yahuje imbaraga n’umuraperi wo muri Amerika mu ndirimbo ‘Business’

Kid From Kigali, umwe mu basore b’abaraperi batanga icyizere muri muzika y’u Rwanda, yahuje imbaraga n’umuhanzi ukomeye mu njyana ya Rap muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Skilla Baby bashyira hanze indirimbo bise ‘Business’.

Kid from Kigali na Skilla Babby bahuje imbaraga mu mushinga w'indirimbo Business
Kid from Kigali na Skilla Babby bahuje imbaraga mu mushinga w’indirimbo Business

Uyu muhanzi w’imyaka 25 ntabwo ari mushya mu bikorwa bya muzika byo muri Amerika, cyane ko afite agahigo mu buryo bwo kungikanya amagambo (Free Style) yifashishije bimwe mu bihangano (Beats) byacuzwe n’abatunganya umuziki (Producers) bakomeye muri Amerika, ndetse kandi yakoranye n’ukuriye itsinda rya OTF wuk (Wukaduk).

Uyu musore yavuze ko iyi ndirimbo bise Business, igomba kuba icyitegererezo n’urugero rwiza ku rubyiruko ko rukwiye kumva ko rutagomba gucika intege ahubwo rukwiye guhorana indoto no kuzishyira mu bikorwa.

Ati “Business ni icyitegererezo cyiza ku rubyiruko rwose rwo muri Kigali, ko utagomba kugenda ngo wishyire ahantu hameze nko mu gasanduku, ushobora kugira indoto mu buryo ushoboye kandi ukazishyira mu bikorwa.”

Kugira ngo iyi ndirimbo ndetse n’ubu bufatanye bw’aba bahanzi bibashe kugerwaho, Major Kev na Divin Nziza, ni bamwe mu bagize uruhare rukomeye muri uyu mushinga.

Mu gihe afite gahunda yo gushyira ahagaragara imwe mu mishinga ye ya mbere mu 2025, Kid from Kigali, avuga ko yiteguye gukomeza gukora ibishoboka byose mu kwagurira ibikorwa bye by’umuziki hakurya y’imbibi z’u Rwanda no ku Isi hose.

Indirimbo Business, imaze akanya gato igiye hanze, kugeza ubu iri ku mbuga zose zitandukanye z’umuziki. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na JOKA$$H afatanyije na EHL3RS naho mu buryo bw’amashusho iyoborwa na Dir. Eli, KFK na Divin.

Ibyo wamenya kuri Kid from Kigali

Kid from Kigali, ni umuhanzi w’imyaka 25 ukomoka mu Rwanda, amaze imyaka mike akora ibitangaza mu muziki. Yamenyekanye cyane muri 2019 abinyujije kuri Instagram ye ubwo yagaragazaga umwihariko we mu njyana ya Rap, mu buryo bwo gukurikiranya neza amagambo (Free style).

Ni umwe mu bahanzi bake bo mu Rwanda bashobora kuzagaragara kuri BBC1Xtra, kimwe mu bizarushaho gushimangira uruhare rwe mu ruganda rwa muzika.

Kid from Kigali yagiye agaragara no mu bitaramo bikomeye birimo nka Trace Festival, ndetse akigarurira imitima y’ababyitabiriye, kandi yagize amahirwe adasanzwe yo guhura na Kendrick Lamar, umuraperi w’igihangange wo muri Amerika ubwo mu Rwanda.

Ibyo wamenya ku muraperi Skilla Baby

Trevon Gardner (wavutse ku ya 2 Ukwakira 1998), uzwi ku izina rya Skilla Baby, ni umuraperi w’umunyamerika ukomoka muri Detroit, muri Leta ya Michigan. Yahise azamuka cyane mu njyana ya Rap, akaba azwiho kugira umwihariko w’amagambo aba agize indirimbo ze.

Skilla Baby ari muri uru ruganda rwa muzika cyane cyane injyana ya Rap, kuva afite imyaka 18 y’amavuko, kuri ubu arashaka kurushaho kwagura ibikorwa bye kandi mu buryo bwihuse.

zimwe mu ndirimbo ze harimo ‘Icky Vicky Vibes’, ‘Duck Yo Taco’ ndetse niyo aherutse gushyira hanze vuba ‘Ok Bet’.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Business’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka