Israel Mbonyi yageze mu Bubiligi aho afite igitaramo

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, yatangaje ko yageze mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles aho afite igitaramo ku itariki 8 Kamena.

Israel Mbonyi yageze mu Bubiligi aho agiye gutaramira
Israel Mbonyi yageze mu Bubiligi aho agiye gutaramira

Abinyujije ku rubuga rwa X, Israel Mbonyi yavuze ko yageze mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles kandi yiteguye kuhataramira.

Yagize ati: ”Ubu ngubu ndi muri Bruxelles, ntegereje gutaramana namwe, tariki 08 kuri uyu wa Gatandatu.”

Yatangaje ko yahageze n’itsinda ryose bazafatanya kandi biteguye kuramya Imana muri iki gitaramo.

Mu minsi ishize yatangaje ko bazataramira ahantu hagari kuko abantu baguraga amatike ku bwinshi. Ibyo byatumye bareka gukorera muri Birmingham Palace, bikimurira muri Docks ‘Dome Events Hall’ kuko ari hanini ugereranije naho barigukorera.

Mbonyi yavuze ko ubwo yaherukaga mu Bubiligi muri Kamena 2023, hari abantu babuze uko binjira kubera ko imyanya yari yashize, bityo birinda ko byakongera kubaho.

Mbere y’uko uyu muhanzi ava i Kigali, amatike ya VIP yari yashize hasigaye ay’ahasanzwe nabwo ari 10%. Uretse iki gitaramo, hateganijwe ko azajya gutaramira muri Uganda no muri Kenya muri Kanama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka