Inzozi zibaye impamo - Lisaa impano nshya u Rwanda rwungutse mu muziki

Umuhanzikazi Teta Cyuzuzo Liza (Lisaa) uhamya ko inzozi ze zibaye impamo, yiyongereye ku rutonde rw’abakobwa bakora umuziki, mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Forever’.

Lisaa impano nshya u Rwanda rwungutse mu muziki
Lisaa impano nshya u Rwanda rwungutse mu muziki

Ni indirimbo yagiye hanze ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz, ni mu gihe amashusho yakozwe na Director C.

Lisaa aganira na Kt Radio, yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu gihe cy’amezi arenga atatu, hagamijwe ko ijyanisha n’ubutumwa uyu yaririmbyemo.

Lisaa yasobanuye ko kwinjira mu muziki byatewe ahanini no kuba ari nzozi yakuranye. Ati "Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira ab’iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impamo."

Lisaa ahamya ko inzozi ze zibaye impamo
Lisaa ahamya ko inzozi ze zibaye impamo

Uko yagiye akura, Lissa yavuze ko ari nako yagiye ashyira imbaraga mu kwiga indirimbo z’abahanzi batandukanye, kugeza ubwo yiyeguriye umuziki.

Uyu mukobwa yasobanuye ko yinjiye mu muziki ashaka gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda. Ati "Nje gutanga umusanzu wanjye mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda. Hari benshi mu bakobwa bakoze umuziki ndetse n’ubu bakirimo bagaragaza imbaraga zihambaye. Rero, nanjye nje gushyiraho itafari ryanjye."

Lisaa avuga ko ubuzima yakuriyemo, no kuba umuryango we waramushyigikiye biri mu byatumye yinjira muri Muzika.

Indirimbo ‘Forever’ yayikomoye ku nkuru mpamo y’inshuti ze

Lisaa yavuze ko yagize inshuti zakundanye igihe kinini, Kandi zigahana amasezerano yo kubana akaramata, ari naho yahereye yandika indirimbo ’Forever’.

Avuga ko gushyigikirwa n'umuryango we biri mu byamuhaye imbaraga
Avuga ko gushyigikirwa n’umuryango we biri mu byamuhaye imbaraga

Ati "Aha niho nahereye nandika iyi ndirimbo. Narebye uburyo bw’urukundo rwabo, ndugereranya no kubana n’umukunzi wawe akaramata."

Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko ifunguye itangiriro rya paji nshya mu buzima bwe. Ati "Nawe urabyumva ko idasanzwe, kuko itangije ubuzima bushya wanjye niba ariko navuga. Ni indirimbo yatumye ndotora inzozi zanjye. Rero ntisanzwe".

Ibyo wamanya kuri Teta Lisaa

Teta Cyuzuzo Liza yavutse ku wa 17 Ukuboza 1998, ni umwana wa Kane mu Bana batanu (Bose ni abakobwa). Amashuri abanza yize kuri Ecole Primaire de Kimisagara naho ayasimbuye yiga kuri Saint Philippe.

Lisaa yiteguye gutanga umusanzu we muri muzika Nyarwanda
Lisaa yiteguye gutanga umusanzu we muri muzika Nyarwanda

Kaminuza yiga muri Mount Kenya, Ishami rya Nairobi mu Ishami rya ‘Pschologie’. Avuga ko akunda gusoma ibitabo, kureba Filime, gutembera ahantu hantu ahanini bitewe n’uko mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’ubukerarugendo (Tourism).

Reba amashusho y’indirimbo ‘Forever’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka