Ingabire Grace ni we ubaye Miss Rwanda 2021

Ingabire Grace ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, akaba asimbuye uwari kuri uwo mwanya, Miss Nishimwe Naomie wari umaranye iryo kamba umwaka kuko yaryambitswe yatsinze amarushanwa ya Miss Rwanda 2020.

Ingabire Grace w’imyaka 25 y’amavuko wari wambaye numero 07, yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ahagarariye Umujyi wa Kigali, akaba yararangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize ibijyanye n’imibyinire ihuzwa n’imitekerereze.

Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021
Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021

Miss Ingabire Grace yahembwe imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 yatanzwe na Hyundai Rwanda, azajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 800Frw ku kwezi mu gihe cy’umwaka azamarana ikamba, naho lisansi azashyira mu modoka ye mu gihe cy’umwaka izatangwa na sitasiyo ya Merez Petrolium.
Azahabwa kandi Internet mu gihe cy’umwaka wose ndetse anatunganyirizwe imisatsi uko abyifuza mu gihe cy’umwaka wose n’ibindi bihembo byinshi.

Akaliza Amanda, igisonga cya mbere
Akaliza Amanda, igisonga cya mbere
Umutoni Witness, igisonga cya kabiri
Umutoni Witness, igisonga cya kabiri

Habanje gutangwa andi makamba arimo Miss Popularity ryahawe Kayirebwa Marie Paul, agahembwa na MTN 1,000,000 y’Amafaranga y’u Rwanda, yemerewe kwiga muri University of Kigali n’ibindi bihembo bitandukanye.

Umutoniwase Sandrine ni we wahawe ikamba rya Miss talent ku mpano ye idasanzwe yo gushushanya, ahembwa 1,800,000 y’Amafaranga y’u Rwanda no kwiga muri University of Kigali.

Umutoniwase Sandrine, Miss Talent
Umutoniwase Sandrine, Miss Talent

Uwase Phiona niwe ubaye Miss Photogenic ahabwa 1,800,000Frw na Diamond Smile dental Clinic no kwiga muri University of Kigali.

Uwase Phiona
Uwase Phiona

Musana Teta Hense niwe wabaye Miss innovative agahembwa na Bank Of Kigali amafaranga angana na 6,000,000frw, umushinga we uzashyirwa mu bikorwa afatanije n’umuhanga mu mishinga wo muri BK, akemererwa Kwiga muri University of Kigai.

Imodoka Miss Rwanda 2021 yahawe
Imodoka Miss Rwanda 2021 yahawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ingabire turagushimiye cyane tumenyane ?

Muvunyi Vianney yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Twishimiye Ingabire Grace wabaye miss Rwanda 2021,dusaba ko hashakwa abahanga muby’imishinga bakajya bafasha banyampinga batowe mugishyira mubiko imishyinga myiza baba bafite maze bikagirira abanyarwanda akamaro.

Charles yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka