Imbabazi ntabwo ari iz’abakoze icyaha gusa, nawe ukwiye kuzigirira kugira ngo ubashe gukomeza ubuzima - Steve Harvey

Umunyarwenya, ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kubanza kwigirira imbabazi ubwabo kugira ngo bizabafashe gukomeza ubuzima kuko zidakwiye guhabwa gusa abakoze Jenoside.

Steve Harvey, wari umaze iminsi mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Steve Harvey, wari umaze iminsi mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Ibi uyu mugabo w’icyamamare ku Isi mu bijyanye no gusetsa abantu, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Amerika, yabigarutseho ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda, akaboneraho umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, akunamira abarenga ibihumbi 250 baharuhukiye.

Mu butumwa yahatangiye, yavuze ko uyu munsi Isi iwkiye kumenya ukuri nyako kw’ibyabaye mu Rwanda, muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.

Steve Harvey yatambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Steve Harvey yatambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Yagize ati, "Ku Isi, ntekereza ko bakeneye kumenya ukuri nyako, kandi ndatekereza ko ukuri gukwiye kuvugwa uko kwakabaye. Nabaye igihe kinini muri Hollywood, gusa kuvugisha ukuri ntabwo ari umwihariko wabo."

Steve yakomeje avuga ko atiyumvisha ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yari ifite kuburyo mu minsi ijana gusa, abarenga miliyoni bari bamaze kuvutswa ubuzima bazira uko bavutse.

Uyu munyarwenya, mu butumwa bukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse no kumbabazi, avuga ko zidakwiye guhabwa gusa abakoze icyaha, ahubwo na bo nk’abarokotse bakwiye kuzigirira kugirango bizabafashe gukomeza ubuzima.

Harvey yavuze ko Isi ikwiye kumenya ukuri nyako
Harvey yavuze ko Isi ikwiye kumenya ukuri nyako

Yagize ati, "Iyo utababariye ntabwo bigufasha gutera imbere. Imbabazi ntabwo akenshi ari iz’abakoze icyaha gusa, nawe ukwiye kuzigirira kugira ngo ubashe gukomeza ubuzima."

Steve, yaboneyeho gushima cyane abarokotse uburyo uburyo bahagaze gitwari bakongera kwiyubaka, ndetse ashima u Rwanda intambwe rugezeho nyuma y’ucuraburindi rwanyuzemo rukaba ruri ku rwego rushimwa n’amahanga.

Yavuze kandi ko umutungo ukomeye u Rwanda rufite ari abaturage barwo, ati "Igihe cyose ufite abantu, bigufasha kongera kubona inzira."

Harvey yashimye aho u Rwanda rumaze kugera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Harvey yashimye aho u Rwanda rumaze kugera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Steve Harvey muri uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda, yatangaje ko yahuye na Perezida Paul Kagame ndetse amushimira imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga.

Ibyo wamenya kuri Steve Harvey

Uyu mugabo yavutse tariki ya 17 Mutarama 1957, ni umwanditsi, umunyamakuru, umukinnyi w’amafilimi akaba n’umuhanzi.

Harvey yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame
Harvey yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame

Ibiganiro bya Steve bitadukanye birimo The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud, Family Feud Africa no kuba yarayoboye amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Universe byagiye bimuhesha ibikombe bitandukanye byinshi bitandukanye birimo;7 bya Daytime Emmy Awards, 2 bya Marconi Awards n’ibindi 14 bya NAACP Image Awards.

Nk’umwanditsi w’ibitabo Harvey yanditse bine, ibyamenyekanye cyane mu 2009 birimo icyitwa Act Like a Lady na Think Like a Man.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka