Cyusa yateguye igitaramo yitiriye Perezida Paul Kagame

Umuhanzi Cyusa Ibrahim umaze kubaka izina mu muziki Gakondo yatangaje ko igitaramo cye yise Migabo, yahisemo kucyitirira Perezida Paul Kagame kubera ibyiza byinshi amaze kugeza ku gihugu.

Igitaramo "Migabo" cya Cyusa Ibrahim
Igitaramo "Migabo" cya Cyusa Ibrahim

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 5 Kamena 2024, agaruka muri rusange uko imyiteguro y’igitaramo cye iri kugenda igana kumusozo.

Cyusa yavuzeko ashimira abantu bakomeje kumufasha barimo Muyoboke Alexis wamuhaye igitekerezo cyo gutegura igitaramo cye yise "Migabo".

Cyusa yavuze ko imyiteguro ayigeze kure ku buryo imirimo yose isa n’iyarangiye ndetse ko ku ruhande rwe biteguye gususurutsa Abanyarwanda.

Cyusa yashimye Alexis Muyoboke
Cyusa yashimye Alexis Muyoboke

Ati, "Mfite amatsiko ko umunsi ugera, ngira ngo abahanzi bose muri kubabona hano abo tuzakorana bose bitabiriye, rero nibaza ko nta gisigaye uretse kuba abantu bazaza ku bwinshi tugatarama.”

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 8 Kamena 2024. Cyusa yakitiriye album ye ya mbere yise ‘Migabo’ akaba yarayitiriye indirimbo yatuye Perezida Kagame.

Ni igitaramo byitezwe ko kizaririmbamo abahanzi nka Mariya Yohana, Ruti Joel, Inganzo Ngari na Cyusa Ibrahim nyiracyo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka