COVID-19: Abahanzi barasaba ubufasha bwihuse, bamwe bagiye kwikorera indi mirimo

Mu gihe Abanyarwanda benshi bishimira icyemezo cya Guvernoma cyo guha uburenganzira imirimo imwe n’imwe ikongera gukora nk’uko bisanzwe, abanyamuziki hamwe n’abandi bahanzi barya ari uko babanje guhuza abantu benshi, baravuga ko bakeneye ubufasha bwihariye kuko ubuzima bukomeje kubagora muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19.

Intore Tuyisenge, uhagarariye urugaga rw'abahanzi nyarwanda aratabariza abahanzi
Intore Tuyisenge, uhagarariye urugaga rw’abahanzi nyarwanda aratabariza abahanzi

Nubwo ibikorwa byose byahagaze ku itariki 20 Werurwe 2020, abahanzi n’abandi bakora ibihuza abantu benshi byari byahagaritswe hakiri kare kuko nk’igitaramo cyiswe Each One Reach One cyari kubera ku Intare Arena, cyahagaritswe ku itariki 7 Werurwe 2020.

Kuva kuri iyi tariki, nta muhanzi wongeye kwemererwa gukora igikorwa gihuza abantu uhereye ku bitaramo cyangwa ubukangurambaga, ari na byo bikorwa ahanini bigaburira abahanzi nyarwanda.

Guhera icyo gihe abahanzi batangiye gusonza, cyane ko benshi batunzwe n’ibikorwa by’umuziki. Abari bakigerageza, ni abatungwaga no kuririmba mu bitaramo bito bibera mu tubari, ariko na byo byahise bihagarikwa ku buryo gufunga ibikorwa byagiye kuba bamwe mu bahanzi bamaze ibyumweru bibiri badakora ikintu na kimwe kinjiza amafaranga.

Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko guhera kuri uyu wa mbere w’itariki 4 Gicurasi 2020, ibikorwa bimwe bizasubukurwa, ariko ibihuza abantu benshi ntabwo biri mu byakomorewe kubera gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Aya makuru akimara kumenyekana, bamwe mu bahanzi batangaje ko bagowe kurusha uko ibintu byari bimeze mbere, ku buryo basanga Leta cyangwa abandi baterankunga bakwiye kubitaho kuko ubushobozi bwabo bwamaze kurangira.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Intore Tuyisenge, uhagarariye ishyirahamwe ry’abahanzi, yagize ati “Abahanzi bakeneye ubufasha kurusha n’uko bari babukeneye mu minsi ishize, kuko n’abari bagifite utwo bizigamiye ubu twamaze kubashiraho, kuko ibikorwa byacu byo byahagaze mbere y’ibindi”.

Intore Tuyisenge yavuze ko mu minsi ishize ubuyobozi bw’ishyirahamwe ayoboye bwabashije kubona ubushobozi buke bagafasha abahanzi barenga 260, ariko ngo muri rusange abari bakeneye ubufasha barengaga 500.

Ubu bufasha bwari burimo ibyo kurya byashatswe mu bafatanyabikorwa, ariko na byo ngo ntabwo byari bihagije ku buryo n’ubundi ababihawe batabuze kuba bashonje.

Tuyisenge yihereyeho, yavuze ko benshi mu bahanzi bari batunzwe no gukora ibitaramo bakwiye gushaka ikindi baba bakora mu gihe ibikorwa byose bitarasubukurwa, ndetse we ngo yamaze gusubira mu bikorwa by’ubwubatsi kuko ari na byo yigiye.

Ngo hari n’abandi bahanzi bamaze kujya mu bindi bikorwa by’ubucuruzi n’iyindi mirimo, ku buryo Tuyisenge afite impungenge ko igihe icyorezo kizaba cyashize umuziki uzaba nk’uwibagiranye kuko abahanzi bashonje bazigira mu bindi bakora.

Imvugo ya Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abahanzi, ayihuje na Gatsinda Jean Paul uzwi nka Jay P, unakuriye ishyirahamwe ry’abatunganya indirimbo.

Ubwo twavuganaga kuri telephone, yatubwiye ko mu rugo iwe hari abatunganya indirimbo barimo bamugeraho baje gutwara ibiribwa by’imfashanyo bahawe n’abaterankunga, ariko akavuga ko ibi biribwa bidahagije.

Producer Jay P, na we asanga abahanzi bakeneye ubufasha bwihuse
Producer Jay P, na we asanga abahanzi bakeneye ubufasha bwihuse

Yagize ati “Ibi biribwa ntibihagije kuko twebwe rwose akazi kacu karahagaze burundu. Iyo abahanzi batarimo bakora ibitaramo, nta bwo babona amafaranga yo kwishyura Studio kandi amafaranga yabo ni yo adutunze”.

Jay P avuga ko abahanzi n’abatunganga umuziki ari bamwe mu bamerewe nabi, ku buryo asaba ko bakwitabwaho nk’abantu bahagarikiwe ibikorwa na mbere y’uko ibindi bihagarikwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ururuganda rucyeney ubufasha kbsa abahanzi aba DJ aba M.c Bose nabantu batunzwe noguhuriza hamwe Abantu Reta nirebe uko ibigenza

ruzibiza yanditse ku itariki ya: 3-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka