#BAL4: Minisitiri Abdallah yasabye urubyiruko kwitabira imikino ya BAL

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima yasabye urubyiruko kwitabira imikino ya BAL izabera mu Rwanda guhera ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024 muri BK Arena.

Imikino ya nyuma ya BAL iratangira kuri uyu wa Gatanu i Kigali
Imikino ya nyuma ya BAL iratangira kuri uyu wa Gatanu i Kigali

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Urubyiruko Abdallah yasabye urubyiruko kuzitabira ku bwinshi iyi mikino.

Yagize ati: “Ndagira ngo shishikarize urubyiruko n’abandi Banyarwanda benshi, kuri uyu wa Gatanu guhera saa kumi nimwe dufite imikino ya Bal (The Basketball Africa League). Ni imikino izana vibes mu mujyi wa Kigali, ni imikino u Rwanda rwakira muri gahunda zitandukanye abantu bagasura u Rwanda. Harimo amakipe akomeye ya Basket muri izi mpera z’iki cyumweru, ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu, ku Cyumweru yewe kugeza ku itariki ya 01 y’ukwezi kwa 6.”

Iyi mikino izatangira ku itariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024. Iri ni rushwanwa ry’amakipe yabashije kugera ku mikino ya nyuma ya BAL.

Amakipe umunani azaba ari i Kigali muri iyi mikino ya nyuma ni Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, Al Ahly yo mu Misiri, FUS Rabat yo muri Maroc, Al Ahly Benghazi yo muri Libya, Petro de Luanda yo muri Angola, Rivers Hoopers yo muri Nigeria, AS Douanes yo muri Sénégal na US Monastir ya Tunisia.

Iyi mikino izaba inarimo abahnazi bafasha gususurutsa abayitabiriye
Iyi mikino izaba inarimo abahnazi bafasha gususurutsa abayitabiriye

U Rwanda ntabwo ruzaba ruhagarariwe kuko ikipe ya APR BBC yari iruhagarariye yatsindiwe mu mikino yaberaga muri Sénégal yahuzaga amakipe yo muri Sahara Conference. Ikipe ya APR BBC yatsinzwe na AS Douanes ku giteranyo cy’amanota 79-54 ya APR BBC isoza ku mwanya wa nyuma.

Ku nshuro ya mbere kuva BAL yatangira muri 2020 imikino ya nyuma izakinwa u Rwanda nk’Igihugu cyayakiriye kidafitemo ikipe.

Iyi mikino izaba irimo ibyamamare bitandukanye mu muziki ndetse n’abavanga umuziki batandukanye. Kwinjira ni uguhera ku mafagaranga y‘u Rwanda 1600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka