Arnold Schwarzenegger (Komando) yatangaje ko ashyigikiye Kamala Harris
Icyamamare muri sinema y’Amerika, umushoramari n’umunyapolitiki, Arnold Schwarzenegger uzwi ku izina rya Komando, yemeje ko mu bakandida bahanganiye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika, ashyigikiye Umudemukarate, Madamu Kamala Harris.

Arnold Schwarzenegger, wakunzwe muri filime zirimo na ‘Terminator’ akaba yaranabaye Guverineri wa Leta ya California abarizwa mu ishyaka ry’Abarepubulikani, ku wa gatatu, nibwo yemeje umukandida ashyigikiye, ndetse ahamya ko gushyigikira Harris, ari yo nzira yo guhidura urupapuro rw’amacakubiri ya Donald Trump.
Uyu wabaye n’icyamamare mu mukino wo kubaka umubiri (Body Builder) w’imyaka 77, yahishuye ko kimwe mu byatumye adashyigikira Trump, byatewe n’amagambo yavuze amutera uburakari, ubwo yavugaga ko Amerika yabaye nk’umwanda ku Isi.
Mugihe hasigaye iminsi mike ngo habe amatora muri Amerika, tariki 5 Ugushyingo 2024, Schwarzenegger abaye undi muntu mushya muri benshi bakomeye bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani barimo n’uwahoze ari visi Perezida, Dick Cheney batangaje ko bashyigikiye Kamala Harris ku mwanya wa Perezida bagatera umugongo Donald Trump.
Schwarzenegger yagize ati: "Ku muntu nkanjye uganira n’abantu ku Isi yose kandi akaba azi neza ko Amerika ari umujyi urabagirana ku musozi, kwita Amerika umwanda ntabwo ari ugukunda Igihugu, bintera umujinya."

Yakomeje agira ati: "Nzahora ndi Umunyamerika mbere y’uko mba Umurepubulikani. Niyo mpamvu, muri iki cyumweru, ndimo gutora Kamala Harris na Tim Walz."
Kuva yava ku mirimo ye mu 2011 nyuma ya manda ebyiri yamaze ari Guverineri w’Intara ituwe cyane muri Amerika, Schwarzenegger yashimiwe guhangana n’ibibazo birimo ibijyanye n’ibidukikije, ubucuruzi buciriritse no kuvugurura ibijyanye n’abimukira.
Nyuma y’igitero cyo ku ya 6 Mutarama 2021 cyagabwe ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol) n’agatsiko k’abashyigikiye Trump, Schwarzenegger yagereranije icyo gitero n’imyigaragambyo y’Abanazi Kristallnacht yabereye iwabo aho avuka muri Autriche, ndetse icyo gihe yise Trump ’umuyobozi watsinzwe’ uzajya mu mateka nka Perezida mubi wabayeho kurusha abandi bose.
Nubwo yagaragaje ko hari ibyo ishyaka ry’Abademukarate ridafiteho ubushobozi kurusha Abarepubulikani, Schwarzenegger yavuze ko gutora Trump ntakindi kizima bakwitega mu myaka ine iri imbere, uretse kubazamurira uburakari ndetse no kurushaho kwimakaza urwango n’amacakubiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|