Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ishimwe Joshua wamamamaye nka Josh Ishimwe, yasobanuye impamvu magingo aya asubiramo indirimbo z’abandi gusa, ndetse n’impamvu mu muziki we atarobanura ashingiye ku idini abarizwamo nk’umuyoboke.
Producer Li John, umenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, nyuma yo kwinjira mu ruhando rw’abahanzi mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndagutinya’, yiyemeza kugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga.
Iserukiramuco ry’urwenya rya New York ni ibirori ngarukamwaka byateguwe na Guilio Gallarotti, umunyarwenya uzwi mu gusetsa abantu ibizwi nka Standup Comedy i New York.
Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuhura Othman Soud uzwi cyane ku izina rya Zuchu, yavuze ko Diamond Platnumz atari umugabo we, bityo ko akwiye gukora ibyo ashaka n’igihe abishakiye.
Umunyarwenya Iryamukuru Etienne wamamaye nka 5K Etienne mu itsinda ry’urwenya, Bigomba Guhinduka, agiye gushyira hanze filime ye yise ‘Houseman’ izajya ivuga ku kamaro k’abakozi bo mu rugo n’uburyo abakoresha bakwiye kubafasha.
Ku itariki 24 Nzeri 2023, hateganyijwe igitaramo cyiswe Tujyane Mwami Live Concert, gifite umwihariko wo kuzabanzirizwa n’ivugabutumwa ryo ku muhanda, gusangira ndetse no gufasha abanyeshuri bo mu miryango itishoboye.
Umuhanzi Platini P na Kirenga Gad, bakoze indirimbo bise ‘Ijana ku Ijana’, ikangurira urubyiruko kwigira kuri Perezida Kagame, rukurikije ubutwari bwe, rugakora ibibereye Umunyarwanda.
Emile Nzeyimana uzwi nka Papa Emile, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’umugore we Ineza Parfine.
Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yakoreye igitaramo mu nyubako ya BK Arena, abacyitabiriye bashima imigendekere yacyo, dore ko bari bitabiriye ari benshi, kukizamo bikaba byari ubuntu.
Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana zikunze gukoreshwa muri Kiliziya Gatolika ziri mu njyana ya ‘Classique’, Niyonzima Oreste, agiye kumurika ibitabo bibiri biriho indirimbo 223 zirimo izo yahanze ku giti cye, ndetse n’izindi yakoreye amanota, ibizwi nka ‘solfège’.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, yakoze igitaramo cye cya mbere nk’umuhanzi wigenga, nyuma y’imyaka irindwi amaze akora umuziki.
Korali Ambassadors of Christ ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, igeze kure imyiteguro y’igitaramo yise ‘Umubyeyi Remera Fundraising Concert’, abazacyitabira bazinjira ku buntu.
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bahawe ibihembo batsindiye muri Rwanda Gospel Star Live, nyuma y’umwaka n’igice babitegereje.
Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka AmaG The Black, ageze mu Karere ka Musanze amurika Album ye nshya yise Ibishingwe. Ni Album agiye kumurika ku nshuro ya kabiri, akaba avuga ko kwinjira biba ari ubuntu.
Ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, ni bwo hatangajwe urutonde rw’abahanzi bagezweho mu Rwanda bazifashishwa mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bigarutse nyuma y’imyaka itatu bidakorwa imbonankubone.
Shalom Choir yo mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, igiye gukorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena, kizanaririmbamo umuhanzi Israel Mbonyi, kwinjira bikazaba ari ubuntu.
Ishimwe Dieudonné benshi bazi nka Prince Kid, nyuma yo gusaba no gukwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, basezeranye imbere y’Imana, nyuma bakomereza mu birori byo kwishimira intambwe bateye yo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023, Ishimwe Dieudonné benshi bazi nka Prince Kid yasabye anakwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Iyanya Onoyom Mbuk, wamamaye nka Iyanya, yatangaje ko yigeze kugera ku rwego rwo gushaka kwiyahura kubera ibibazo byo gukena.
Indirimbo Diamond Platnumz yise ‘Achii’, aheruka gukorana na Koffi Olomide yaje ku mwanya wa 9 ku mugabane wa Afurika, ndetse no ku wa 150 ku rutonde rw’izikunzwe ku Isi muri Kanama.
Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, yiyambaje ibyamamare mu kuramya Alexis Dusabe na Tuyiringire Arsène [Tuyi], mu gitaramo gikomeye agiye gukorera i Kigali.
Urukiko rwa Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwategetse R. Kelly hamwe na Universal Music Group (UMG) yahoze ireberera inyungu z’uyu muhanzi kwishyura amadolari y’Amerika arenga ibihumbi 500 y’impozamarira igomba guhabwa abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’uyu muhanzi.
Steve Harvey akaba umunyamakuru w’icyamamare muri Amerika, yakuyeho ibihuha byahwihwiswaga ko umugore we Marjorie yamuciye inyuma kuri bamwe mu bakozi babo barimo n’umutetsi.
Umuhanzi Burna Boy yongeye kwisanga ahanganye n’abakunzi b’umuziki muri Nigeria, nyuma yo kunenga bagenzi be akavuga ko indirimbo nyinshi bakora usanga nta bintu bifatika ziba zivuga uretse kubikora bishimisha.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kevin Hart, yavuze ko ubu agendera mu kagare k’abantu bafite ubumuga, nyuma y’imvune yagize mu gice cyo mu nda, mu gihe yarimo asiganwa ku maguru n’uwahoze ari umukinnyi mu Ikipe y’igihugu ya Amerika y’umupira w’amaguru ‘ex-NFL player’. Hart yagize ati "Nagira ngo mbabwire bantu (…)
Ubwo Yobu yari mu bigeragezo biremereye birimo gupfusha umugore, abana, amatungo ndetse no kurwara ibibembe umubiri wose, yarihebye ageze aho atumbira ijuru yuzura imbaraga zo kwizera.
Damini Ebunoluwa Ogulu, icyamamare mu muziki wa Afurika no ku rwego rw’isi, uzwi nka Burma Boy, yashyize hanze album ye ya karindwi yise ‘I Told Them’, yari amaze iminsi ateguza abakunzi be.
Ibirori bijyanye n’ibihembo bya Trace Awards & Festival bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bizahuriramo ibyamamare bitandukanye ku Isi yose.
Indirimbo Calm Down, umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, yasubiranyemo na Selena Gomez, yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ku rwego rw’Isi muri iyi mpeshyi ya 2023.
Mugisha Felix, akaba ari murumuna w’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boys, yatangiye umuziki ku mugaragaro afata n’izina rya Mulix, ahita anashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Stress Free’.