Urwunge rw’amashuri rya Butare (GSO Butare) rwateguye irushanwa rya Volleyball ryo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Kayumba Emmanuel. Iryo rushanwa rizaba mu mpera z’iki cyumweru.
Abakinnyi ba Volleyball bakiri batoya cyane cyane abakiri mu mashuri bashimishijwe n’irushanwa ryo kurwanya Malaria ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino waVolleyball mu Rwanda ifatanyije na Imbuto Foundation kuko bahavanye ubumenyi bwinshi no gutinyuka amarushanwa.
Nyuma yo kubona Visa ibemerera kujya gukina mu gihugu cya Algeria, Kwizera Pierre Marshal na Ndamukunda Flavien, bazahaguruka mu Rwanda kuri icyi cyumweru, tariki 05/02/2012, bagiye gukinira Al Milia yo muri icyo gihugu.
Umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya volley ball ndetse n’iya Nyanza Volleyball, Kwizera Pierre Marshal, ubu arimo gushakisha ibyangombwa ngo ajye gukina muri Algeria.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ku bufatanye na Imbuto Foundation bateguye amarushanwa ya Volleyball mu turere tw’u Rwanda mu rwego rwo gukangurira abaturage kurwanya Malaria bakoresha inzitiramubu.
Ikipe ya Ndamukunda Flavien na Mutesi Leon niyo yegukanye igikombe mu marushanwa ya Beach volley yabereye i Karongi tariki 24/12/2011.
APR volleyball Club y’abagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) ni zo zegukanye igikombe cya Shampiyona na Carré d’As kuri iki cyumweru mu mikino yabereye kuri Petit Stade i Remera.
Nyuma y’imikino y’amajonjora yatangiye muri Werurwe, impaka z’abegukana ibikombe bya shampiyona muri volleyball zirakemuka mu mpera z’iki cyumweru. Amakipe 4 ya mbere , mu bagabo n’abagore arahatanira imyanya ine ya mbere. Imikino izatangira ku wa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2011 isaa munani, isozwe ku cyumweru.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Ukwakira 2011 mu nzu y’imikino y’abamugaye i Remera hatangiye imyitozo y’ikipe y’igihugu ya sitting volleyball aho barimo kwitegura imikino nyafurika izabera i Kigali.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball yo ku mucanga yamaze gusezererwa mu mikino yaberaga muri Maroc, igamije gushaka itike yo kuzakina imikino Olympique izabera i Londres mu mwaka utaha.
Amakipe 2 ya APR y’abagore ndetse n’abagabo ni yo yegukanye agace ka 5 ka shampiyona ya Volleyball ndetse kakaba ari nako ka nyuma.