Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse
Mu gitondo cyo ku Cyumweru taliki 23 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye amakuru ko Umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga w’Umunyarwanda, Yves Mutabazi, yaburiwe irengero aho yabaga muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ariko ubu yabonetse kandi ni muzima.

Mu gihe hari hacyibazwa icyabaye kuri uwo musore, nibwo hasohotse video igaragaza mu nzu yabagamo ibintu byose bitereye hejuru, ndetse Abanyarwanda benshi batangira kwibaza niba yaba yagiriwe nabi, gusa amakuru yizewe dukura muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ni uko Yves Mutabazi yamaze kuboneka kandi ari muzima, ndetse akaba ubu ari kwa muganga mu bitaro bya Polisi yo muri icyo gihugu.
Ku munsi w’ejo Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yari yadutangarije ko bamaze kwitabaza inzego zose bireba kugira ngo Mutabazi ashakishwe byihuse, ikaba imaze kubitangaza ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ko uwo musore ameze neza nyuma y’uko yari yagize ikibazo cy’uburwayi, ndetse ko kubera impamvu z’ubuzima bwe azitangariza byinshi bijyane no kubura kwe.
Ohereza igitekerezo
|