Volleyball: Yankurije wahesheje RRA shampiyona ya 2023 yerekeje muri Police WVC
Umwe mu bakinnyi bakiri bato kandi beza mu mukino wa volleyball y’abagore Yankurije Françoise wakiniraga ikipe ya “Rwanda Revenue Authority volleyball club” yamaze kwerekeza mu ikipe nshya ya Police VC.
Yankurije Françoise asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Volleyball dore ko no mu ikipe yegukanye umwanya wa 4 mu mikino y’igikombe cya Afurika giherutse kubera muri Cameroon umwaka ushize, uyu mukinnyi yari ngenderwaho.

Yankurije yari amaze imyaka 5 akinira iyi kipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro “Rwanda Revenue Authority Volleyball club” dore ko yayigezemo mu mwaka wa 2019 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye muri st Joseph kabgayi, aho yatwaranye nayo ibikombe bitandukanye birimo Taxpayers, Nyerere International Tournament ndetse na shampiyona baherutse kwegukana 2023.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye yari afitanye na RRA VC kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Gashyantare 2024, Yankurije yahisemo gusinyira ikipe ya Police WVC amasezerano y’imyaka 2 ndetse bikaba biteganyijwe ko agomba gutangira imyitozo muri iyi kipe irimo gukina umwaka wayo wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda.
Yankurije aherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wahize abandi mu kugarura imipira (Best receiver) mu irushanwa ry’akarere ka gatanu (CAVB ZONE V) riherutse kubera mu Rwanda mu Gushyingo 2023.
Si ibyo gusa kandi kuko ubwo yari yari mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship), Yankurije yabaye umukinnyi wa kabiri watsinze amanota menshi muri iri rushanwa kuko yatsinze amanota 109 mu mashoti (attacks) 100 yohereje mu kibuga cyabo bari bahanganye.

Andi manota atandatu yayatsinze mu buryo bwo kuzibira abo bahanganye (block), andi 3 ayatsinda arobye.
Biteganyijwe ko Yankurije Françoise azatangira gukinira iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu mikino y’agace ka 2 ka shampiyona cyangwa imikino yo kwishyura gusa mu mpera z’iki cyumweru akaba azitabazwa mu irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba (Memorial Kayumba) rizabera mu karere ka Huye mu rwunge rw’amashuri rwa Butare (Groupe Officiel de Butare)
Ohereza igitekerezo
|
Komeza utsindeeeeeee.
Komeza utsindeeeeeee.