Volleyball: Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Umukino wa nyuma w’amatsinda wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe mu gihe amakipe yari yamaze kugera ku kibuga.

Umukino wasubitswe mu gihe abakinnyi bari batangiye kwishyushya bitegura gukina
Visi Perezida w’impuzamashyiramwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yatangaje ko umukino w’u Rwanda na Senegal usubitswe kubera impamvu ziswe iza tekinike.
Ni umukino wahagaritswe nyuma y’aho amakipe yari amaze kwishyushya yitegura gutangira umukino, aho bivugwa ko ari ibibazo by’ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi.




Ohereza igitekerezo
|
Mutibarize aho bigeze bakemura ikibazo twirebere abakobwa bacu bigisha aba Senegal Volleyball !
ese volleyball yabakobwa bigezehe