Volleyball U18: Nyuma yo gutsindwa na Algeria, u Rwanda rurakina na Morocco
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi z’abatarengenje imyaka 18 mu mukino wa volleyball, ziragaruka mu kibuga zicakirana na Morocco.
U Rwanda ntirwagize intangiro nziza kuko mu mukino ubanza wakinwe ku wa Gatandatu, rwatsinzwe n’ingimbi za Algeria amaseti 3-0 mu mukino wabereye mu nzu y’imikino ya Palais des Sports d’El Menzah iri mu mujyi wa Tunis.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today umutoza w’ikipe y’Igihugu, Dominique Ntawangundi avuga ko impamvu abakinnyi be batinda kwinjira mu mukino ari igihunga kuko bose ari ubwa mbere bakinnye amarushanwa mpuzamahanga ndetse no kuba batarabonye igihe gihagije cyo kwitegura.
Nkuko imiterere yiri rushanwa ibigena, amakipe yose agomba kubanza guhura bivuze ko nyuma ya Morocco, u Rwanda ruzaba rusigaje guhura na Misiri, Tuniziya ndetse na Kenya.
Uyu mukino w’ingimbi z’u Rwanda na Morocco, uteganyijwe ku isaha ya saa kumi nimwe (17h00) ku isaha y’i Kigali.
Ohereza igitekerezo
|