Volleyball: U Rwanda rutsinze Burkina Faso mu mukino wa kabiri
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Mu mukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika cya Volleyball, u Rwanda rutsinze Burkina Faso mu mukino wa kabiri w’itsinda A.

Kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, muri Kigali Arena hakinwe imikino y’umunsi wa kabiri mu gikombe cya Afurika cya Volleyball, aho u Rwanda rwari rwahuye na Burkina Faso.

Wari umukino wa kabiri u Rwanda rukinnye nyuma yo gutsinda u Burundi ku munsi wa mbere amaseti 3-0. Ku mukino wa Burkina Faso, na wo u Rwanda ruwutsinze ku maseti atatu ku busa (25-14, 25-20, 25-16).

Kuri uyu wa Gatanu haraza gusozwa imikino y’amatsinda, aho u Rwanda ruza guhatana na Uganda na yo imaze gutsinda imikino ibiri, umukino ukazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, izawutsinda ikazahita iyobora itsinda.




Ohereza igitekerezo
|