Volleyball: U Rwanda rurahura na Tunisia bakinira umwanya wa Gatanu
Nyuma yo kunyagira ikipe y’igihugu ya CHAD amaseti 3-0 ku wa Mbere taliki ya 11 Nzeri 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yamenye ikipe bazahura mu guhatanira umwanya wa 5.

Nyuma yo kubura itike yo gukina imikino ya ½ mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika itsinzwe na Algeria muri ¼ , ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagabo bakina volleyball yacakiranye n’ikipe ya CHAD, mu gushaka imyanya myiza maze iyitsinda itazuyaje amaseti 3-0, byahise biyishyira mu nzira yo gucakirana n’ikipe y’igihugu ya Tunisia, na yo yatsinze ikipe y’igihugu ya Morocco amaseti 3-0.
Ikipe y’igihugu ya Morocco yasezerewe na Misiri iri murugo muri ¼ mu gihe ikipe y’igihugu ya Tunisia yo yasezerewe na Cameroon, iyitsinze amaseti 3-1 naho u Rwanda rwo rusezererwa na Algeria ku maseti 3-0.
Amakipe yose yatsindiwe muri ¼ yagombaga na yo guhura kugira ngo ahatanire imyanya myiza kuva ku mwanya wa 5 kujyeza ku wa 8 ari naho u Rwanda rwitwaye neza kujyeza rugeze muguhatanira umwanya wa 5.
U Rwanda rukaba rwari rutegereje ikipe bagomba guhura hagati ya Tunisia na Morocco, zari zifitanye umukino ariko bikaba byarangiye ruzahura na Tunisia, nyuma yo gutsinda ikipe ya Morocco amaseti 3-0.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Paulo De Tarso Miragres, avuga ko yishimye ndetse yishimiye n’uko abasore be bakinnye.
Ati “Nabivuze mbere ko uyu munsi twakinnye umukino mwiza kuruta indi yose twakinnye, iyi mikino muri muri irihariye iyo mukinnye muri hamwe mukina neza. Iyi kipe dukinnye na yo, CHAD, ku bwanjye ni ikipe mbi cyane mu mikinire yayo kuruta Tanzaniya, Senegal cyangwa Gambia ariko icyo navuga ndishimye cyane, ku bw’ikipe yacu ndetse n’abahungu banjye”.
Umukino w’u Rwanda na Tunisia uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, naho umukino wa nyuma ndetse n’umwanya wa 3 yo ikazakinwa ku wa 3 taliki ya 13.
Ohereza igitekerezo
|