Volleyball: Rurageretse ku makipe ashaka itike ya Kamarampaka
Shampiyona ya volleyball irabura iminsi micye igashyirwaho akadomo, amakipe ntarizera niba azakina imikino ya kamarampaka.
Nkuko bisanzwe iyo shampiyona isanzwe (regular season) irangiye, hakurikiraho icyiciro cy’imikino ya kamarampaka (Playoffs) ari nayo igena uwegukana igikombe. Muri shampiyona ya volleyball umwaka wa 2025-2026 bakomeje gu kubana.
Imikino y’umunsi wa 14 irakomeza mu mpera ziki cyuweru aho uyu munsi uzasiga nibura hari amakipe amenye niba azakina imikino ya kamarampa mu cyiciro cy’abagabo naho mu bagore bo bias nkaho byasobanutse nubwo bazaba bakina umunsi wa nyuma kuri gahunda ya shampiyona isanzwe (regular season).
Mu mikino itegerejwe cyane kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Gashyantare, ni nk’umukino uzahuza ikipe ya Kigali Volleyball club (KVC) izacakirana na REG VC aho gutakaza uyu mukino ku ikipe ya REG VC byakomeza kuyishyira ahabi kabone nubwo ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 27.
Uyu mukino uzakurikirwa n’umukino uzahuza ikipe ya Police VC ndetse n’ikipe ya APR VC mu cyiciro cy’abagabo. Uyu mukino uzaba ufite runini mu kugena niba ikipe ya POLICE VC bwa mbere kuva ya shingwa niba itazakina imikino ya kamarampaka cyangwa amahirwe yiyongera igihe yaba yayitsinze.
Imibare ivuga iki?
Ikipe ya Police VC, ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 26 bivuze ko kugeza ubu itemerewe gukina imikino ya kamarampaka (Playoffs) gusa ikaba igifite umukino w’ikirarane. Igihe yatsinda uyu mukino, yakwisanga mu makipe ane ya mbere yemerewe guka kamaramapaka nubwo shampiyona izaba ibura imikino ibiri. APR VC yo isa naho inzira yayo iharuye kuko irsabwa nibura gutsinda umukino umwe ubundi ikizera kuba mu makipe 4 azakina kamarampaka.
Gisagara VC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, nayo nti yakwicara ngo ishyire akaguru ku kandi kuko igihe yatakaza imikino ibiri isigaranye maze abayiri inyuma bagatsinda, yakwisanga nayo yasigaye. Ibi kandi ibisangiye na Kepler VC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 30 aho nayo isabwa kudakora ikosa na rimwe mu mikino isigaye igihe itaba izi ibyavuye mu yindi mikino.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|