Volleyball: REG yongeye kugaragura Gisagara iyibagiza ibya ‘Playoffs’

Ikipe ya REG Volleyball Club yatsinze ikipe ya Gisagara Volleyball Club amaseti 3-1, amahirwe yo kuza mu makipe ane ya mbere arayoyoka.

REG VC yateye intambwe iyiganisha mu mikino ya kamarampaka
REG VC yateye intambwe iyiganisha mu mikino ya kamarampaka

Ni mu mukino wari witezwe cyane wabaye ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, hagati y’ikipe ya Gisagara Volleyball Club ndetse na REG VC, aho aya makipe yombi yari atarizera kuba mu makipe ane ya mbere agomba kuzakina imikino ya kamarampaka (Playoffs).

Mu gihe hasigaye agace kamwe gusa, ngo shampiyona isanzwe ya volleyball mu Rwanda ishyirweho akadomo, ikipe ya Gisagara VC ifite umudari w’umulinga, yegukanye mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika muri 2022, ishobora kutongera kuboneka mu makipe ane ya mbere azakina kamarampaka ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ibi byabaye nyuma yo gutsindwa na REG VC amaseti 3-1, byatumye iyi kipe yo mu Karere ka Gisagara yicara ku mwanya wa gatanu n’amanota 19, mu gihe isigaranye umukino umwe gusa izahuramo na APR VC.

Gutsindwa kwa Gisagara byayibujije amahirwe yo kwerekeza mu makipe 4 ya mbere
Gutsindwa kwa Gisagara byayibujije amahirwe yo kwerekeza mu makipe 4 ya mbere

Kugira amanota 19 kwa Gisagara, biyishyira mu nzira isohoka mu makipe ane bidasubirwaho, kuko uwo bakurikiranye (REG VC) ubu ari ku mwanya wa 4 n’amanota 21, ndetse akaba agifite imikino 2 iri imbere atarakina, harimo uwo azahuramo na KVC ndetse na Kepler VC.

REG VC igihe cyose yazatsinda umukino umwe muri iyi, izahita ibona itike bidasubirwaho yo gukina imikino ya kamarampaka, mu gihe Gisagara VC ku nshuro ya kabiri izahita ibura mu makipe akina kamarampaka.

Mu cyiciro cy’abagore ho bisa n’ibyamaze gusobanuka, kuko amakipe ya Police VC, APR VC, Kepler VC ndetse na RRA yo yamaze kwizera kuzakina imikino ya kamarampaka, iteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka.

Imikino ya shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ahari imwe mu mikino yitezwe cyane nk’uzahuza amakipe ya Kepler VC ndetse na Police Volleyball Club.

Umutoza wa REG VC yishimira intsinzi
Umutoza wa REG VC yishimira intsinzi
Abafana ba Gisagara bari babucyereye
Abafana ba Gisagara bari babucyereye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka