Volleyball: Rayon Sports na INATEK zirahatana ku mwanya wa mbere
Ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, Shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball iraza gukomeza aho ikipe ya INATEK iri ku mwanya wa mbere iza kuba irwanira umwanya wa mbere n’amanota 15 na Rayon Sports VC ya kabiri n’amanota 14.
Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports VC itsindiye ikipe ya APR VC mu mpera z’icyumweru gishize, iraza kuba yisobanura na INATEK iheruka gutsinda KVC mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mukino utangira Saa kumi n’imwez’umugoroba (17h00), urabera kuri Stade Amahoro (Petit Stade) aho kwinjira ari mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri mu myanya y’icyubahiro n’igihumbi ahasigaye.
Umukino uza guhuza Rayon Sports na INATEK uragaragaramo abakinnyi babisikanye muri aya makipe ndetse bakinana no mu ikipe y’icyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, aribo Mutoni Adolphe wavuye muri INATEK akajya muri Rayon Sports na Ntagengwa Olivier wavuye muri Rayon Sports akajya muri INATEK.

Imikino iteganijwe mu mpera z’iki cyumweru:
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/3/2015
• UBT vs APR VC C. Rafiki 15:00
• Rayon Sports vs INATEK Petit Stade Amahoro 17:00
Ku cyumweru tariki 29/3/2015
• KVC vs APR
• RHS vs UBT

Urutonde rwa shampiyona
1. INATEK 15
2. Rayon Sport 14
3. KVC 11
4. Kirehe 9
5. Lycée de Nyanza 7
6. Rusumo High School 2
7. Umubano Blue Tigers 0
Sammy Imanishimwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uru rutonde Se ko ntabonamo APR?