Volleyball: POLICE yihimuriye kuri REG, APR y’abagore itsinda EAUR

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 ugushyingo, nibwo hakomezaga shampiyona ya volleyball aho POLICE VC yatsinze REG, APR y’abagore igatsinda EAUR.

Ni imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona mu bagabo naho abagore bakaba bakinaga umunsi wa gatatu yabereye mu nyubako nshya y’imikino y’intoki iri muri St Famille ho mu mujyi wa Kogali.

Abafana bari benshi muri St Famille ahabereye imikino
Abafana bari benshi muri St Famille ahabereye imikino

Kuri uyu wa gatanu, hari hategerejwe imikino ibiri harimo uwa bimburiye undi wahuje ikipe ya APR WVC ndetse na EAUR. Uyu mukino warangiye ikipe ya APR itsinze EAUR amaseti 3-0 (14-25, 21-25, 20-25)

Ni umukino wa kabiri ikipe ya REG VC itakaje
Ni umukino wa kabiri ikipe ya REG VC itakaje

Hakurikiyeho umukino wahuje ikipe ya REG VC ndetse n’ikipe ya APR. Ni umukino wari ukomeye ahanini bitewe nuko aya makipe yombi akomeye ndetse atashakaga gutakaza umukino wa kabiri dore ko yari amaze gutakaza umukino umwe kuri buri ruhande.

Ikipe ya REG VC niyo yegukanye iseti ya mbere itsinze POLICE manota 25 kuri 23. POLICE VC yahise yishyura iyo seti ku manota 25 kuri 18 maze ikomerezaho na seti ya gatatu yari iya kabiri yabo iyitsinda ku manota 25 kuri 21 ndetse na seti ya nyuma ku manota 25 kuri 23.

Nyuma yo gutsinda REG, ikipe ya POLICE VC yahise yuzuza amanota 9 aho inganya na Kepler mu mikino ine bamaze gukina mugihe REG VC yo yagumanye amanota 3 mu mikino itatu imaze gukina.

Shampiyona ya volleyball irakomeza kuri uyu wa gatandatu aho imikino yose n’ubundi ikinirwa muri St Famille.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka